Koreya y’Epfo yashimiye uko u Rwanda ruteza imbere abaturage
Abagize Inteko Nshingamategeko ya Koreya y’Epfo bashimiye ko inkunga igihugu cyabo gitera u Rwanda ikoreshwa mu bikorwa byiza biteza abaturage imbere ubwo basuraga akarere ka Nyamagabe kuwa 27/03/2014 bakirebera ibikorwa iki gihugu gitera inkunga muri ako karere.
Mu murenge wa Cyanika mu midugudu ya Munyinya, Gasharu na Birambo, inkunga itangwa na Koreya y’Epfo yakoreshejwe amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari 100, gusana amacumbi y’abarokotse Jenoside, kubaka imiyoboro y’amazi meza yegerejwe abaturage, kubaka ibyumba by’amashuri bitandatu, gusana urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika ndetse n’inzu yubakiwe abaturage ngo bajye bahuriramo baganire ku byabateza imbere babasha kwinjiza amafaranga.

Nyuma yo kubona ibyo Koreya y’Epfo iteramo inkunga, Lee Chan-yeol, wari ukuriye iri tsinda yatangaje ko arebye imbaraga n’ubushake bw’Abanyarwanda ndetse n’icyerecyezo igihugu gifite ngo abona mu myaka 20 iri imbere u Rwanda rwaba ruteye imbere kandi ngo Koreya y’Epfo yiteguye gukomeza gufasha u Rwanda n’abaturage barwo mu nzira y’iterambere.
Rwagatore Selemani, ni umwe mu baturage bakorewe amaterasi y’indinganire mu isambu ye. Yavuze ko mbere atajyaga yeza umusaruro ugaragara kuko isuri yabaga yatwaye ubutaka bwe kenshi. Ubu ariko ngo yeza ibirayi n’ibishyimbo byinshi kuko isuri itakimutwarira ubutaka n’ibibuteyemo.
Ati “Nahahingaga ibirayi ariko umusaruro ukaba muke kubera isuri yakukumbaga ubutaka n’ibibuteyemo byinshi. Twahingaga intabire umuvu ukayitwara. Ubu ariko nsigaye nsarura byinshi kuko ubu ubutaka butakigenda, ahubwo amazi asubira ahagana haruguru. Ariya materasi yahinduye umusaruro cyane, adufitiye akamaro kenshi.”

Ibi bikorwa byakorewe abaturage ba Nyamagabe ngo byaturutse ku buvugizi bw’umuryango “Unity Club/Intwararumuri”, yagaragaje ko abo baturage babayeho mu buzima bugoye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Unity Club/Intwararumuri, Iyamuremye Régine yavuze ko ubu babona haratewe intambwe nini kuko ubu benshi babonye amacumbi, abari bakennye batagifite icyizere cyo kubaho ngo bagaruye imbaraga barakora bakiteza imbere n’ubwo bagikeneye gukomeza gutizwa amaboko.

Mu myaka 50 ishize igihugu cya Koreya y’Epfo cyabarizwaga mu bihugu bikennye ku isi, ariko ubu kiri bihugu byifashe neza mu bukungu ku isi no mu mibereho myiza y’abagituye bose.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|