Koreya y’Epfo izafasha u Rwanda guhinduka igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afrika

Uyu munsi, Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Myung-bak, yavuze ko yizeye ko umushinga w’ikoranabuhanga igihugu cye gifite mu Rwanda utanga abahanga benshi mu by’ikoranabuhanga ku buryo u Rwanda ruzahinduka igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afrika.

Perezida Lee yabitangaje mu nama yiga ku nkunga itangwa n’amahanga iri kubera mu mujyi wa Busan muri Koreya y’Epfo.

Yonhap News dukesha iyi nkuru kivuga ko, Perezida Lee yavuze ko igihugu cye gifasha u Rwanda mu bijyanye no kubaka ubushobozi, aho cyafashije mu kubaka ishuri ry’ikoranabuhanga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Ibi rero ngo bizatuma u Rwanda rubona impuguke zihagije mu ikoranabuhanga.

Perezida wa Koreya y’Epfo yanavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi utahwemye gutera imbere kuva mu mwaka wa 2008, ubwo hafungurwaga ibiro bishinzwe gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi (consulat). Perezida Lee yasabye Perezida Kagame gushyigikira umushinga w’ingufu n’ibikorwaremezo Koreya y’Epfo ifite mu Rwanda.

Itangazo rituruka muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko Perezida Kagame yashimye uburyo igihugu cya Koreya y’Epfo gikomeje gutera imbere mu ikorabuhanga ku rwego rw’isi. Yongeraho ko igihugu cye cyifuza gukurikiza urugero rwiza rw’Abanyakoreya maze u Rwanda rugahinduka igicumbi cy’ikoranabuhanga n’ubukungu mu burasirazuba bw’Afrika.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka