Koreya y’Epfo igiye gutera inkunga imishinga y’iterambere mu Rwanda

U Rwanda na Korea y’Epfo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024 byasinyanye amasezerano ya Miliyari imwe y’Amadolari ya Amerika (asaga Miliyari 1,318 Frw) u Rwanda ruzahabwa na Korea y’Epfo akazakoreshwa mu gutera inkunga imishinga y’iterambere mu Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf na Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Woo-jin Jeong, kuri uyu wa Gatanu.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye aho mu kwezi kwa kamena 2024 hasinywe amasezerano agamije guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari.

Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi, ikoranabuhanga n’ibindi.

U Rwanda rufitanye umubano wihariye na Korea y’Epfo ushingiye kuri politiki na diplomasi, ubutwererane n’ubufatanye muri gahunda zo guteza imbere ubukungu bw’Abanyarwanda.

Muri Kanama 2023 ibihugu byombi byasinye amasezerano mu nzego ebyiri zirimo ubujyanama mu bya politiki, ndetse n’ubufatanye muri gahunda y’ikigega cy’ubutwererane mu iterambere ry’ubukungu.

Mu 2020 kandi Korea y’Epfo yari yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi. Ni amasezerano azwi nka Bilateral Air Services Agreement.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka