Korea irasaba u Rwanda kuyifasha gukorera imishinga muri Afurika

Perezida wa Korea y’Epfo, Lee Myung-bak, yahuye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, baganira k’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga.

Perezidansi ya Korea byatangarije ibiro ntaramakuru, Xinhua, ko Perezida wa Korea yasabye Perezida w’u Rwanda gufasha amasosiyete y’igihugu cya Korea gushora imari mu bikorwa by’ingufu n’ibikorwaremezo mu bihugu by’Afurika.

Perezida Kagame avuga ko ikoranabuhanga rya Korea riteye imbere ku buryo rishobora gufasha u Rwanda ndetse n’Afurika gutera imbere. Perezida Kagame arashaka guhindura igihugu cy’u Rwanda ipfundo ry’ubukungu ndetse n’ikoranabuganga mu itumanaho ry’Afurika y’Iburasirazuba.

Hari amasosiyete yo muri Korea akorera mu Rwanda. muri yo harimo iyitwa Korea Telecom (KT) ikora imirimo yo gukwirakwiza urusinga rw’itumanaho (fiber optic) mu gihugu. Igihugu cya Korea kandi gifasha mu mirimo yo kubaka ikigo cy’itumanaho n’ikoranabuhanga (ICT) muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Aba bayobozi bombi bitabiriye inama ya 4 yo ku rwego rw’isi yiga ku mikoreshereze inoze y’inkunga iri kubera Busan mu gihugu cya Korea y’Epfo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mukomereze aho amakuru mutugezaho muri kuza mu bambere

kabo yanditse ku itariki ya: 30-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka