Korali yo muri Tanzania iririmba yiyambura inkweto yasusurukije abanya-Kayonza (Amafoto)
Itsinda ry’abavugabutumwa 76 ryitwa “New Life in Africa” ryaturutse muri Tanzania ryatangiye igikorwa cy’ivugabutumwa mu Rwanda.

Iryo tsinda ryaturutse mu mujyi wa Dar es Salaam, ryatangiriye ivugabutumwa mu Karere ka Kayonza, ryakirwa n’abakiririsitu b’Itorero “Lutheran Mission in Africa” ku wa gatanu tariki ya 11 Kanama 2017.
Bazasoza ibyo bikorwa by’ibavugabutumwa mu Rwanda ku itariki 21 Kanama 2017. Bazavuga ubutumwa mu turere dutandukanye.
Iryo tsinda ryaje riherekewje n’amakorali atandukanye aririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Ariko imwe muri izo Korali yitwa “Umoja” yasusurukije abari bateraniye aho bitewe n’uburyo yaririmbaga ibyina, abayigize bagakuramo inkweto bakazishyira hasi.
Abagize iyo Korali bavuga ko kuririmba bajugunya inkweto hasi ari ikimenyetso cyo kureka ibibi, bagakiranuka; nkuko umwe muri bo witwa Jakline John abisobanura.
Agira ati “Kuririmba tuzamura inkweto hejuru twarangiza tukazimanura hasi, ni ikimenyetso gishushanya kureka ibyaha n’ibibi byose, tukambara agakiza mbese tugakiranuka”.
Akomeza avuga ko bishimiye kuza kubwiriza ubutumwa mu Rwanda kubera ko n’ubundi nabo basanzwe baza mu gihugu cyabo kubwiriza ijambo ry’Imana.

Dr Alison Manyi, waje ahagarariye iryo tsinda avuga ko Abanya-Tanzania bakunda u Rwanda kandi ko yishimiye bikomeye intsinzi ya Paul Kagame.
Agira ati “Twanejejwe cyane bikomeye no kumva ko Nyakubahwa Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora igihugu cy’u Rwanda kuko hari aho yakivanye n’aho akijejeje mu guteza imbere abaturage.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yashimiye iryo tsinda ry’abavugabutumwa kuba barahisemo gutangirira uruzinduko rwabo muri Kayonza bakanamuha impano.










Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ohhh Imana ibahe umugisha muminsi bazamara hazakizwe benshi gusa ibyo bizakorerwa mu Rwanda hose ahantu hagera kuri 11 ndizera ko tuzungukirwa aho bazajya hose