Kora ibyo ushoboye mbere yo kwitabaza abandi – Perezida Kagame

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kujya babanza bagakora ibiri mu bushobozi bwabo byose, mbere yo kwihutira gusaba ubufasha buturutse ku bandi bantu cyangwa ku nshuti, bakiga kwigira mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Perezida Kagame ubwo yaganiraga n'urubyiruko
Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’urubyiruko

Perezida Kagame ati “Ku rubyiruko ruri hano, mbere yo gusaba umuntu uwo ari we wese ngo agufashe, banza urebe niba wabanje gukora ibiri mu bushobozi bwawe byose. Usabe ubufasha nyuma y’uko wabanje kugerageza”.

Ibyo umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yasobanuraga igituma Guverinoma y’u Rwanda idahwema gushora imari mu burezi kugira ngo urubyiruko rwige, ndetse n’icyo igihugu gitegereje kuri urwo rubyiruko mu gihe kizaza.

Yagize ati “Iyo uvuze ahazaza, uba uvuga abagomba kuhubaka n’abazahaba. Ahazaza h’igihugu hagomba gutegurwa n’urubyiruko. Buri muyobozi akora ibintu mu buryo butandukanye. Mu Rwanda, tugerageza gushora imari mu rubyiruko, guteza imbere ikoranabuhanga no gushiraho ibigo bihuza abaturage”.

Ati “Jya ubanza wiyiteho mbere na mbere, ukomeze ukore ibyiza washobora byose. Mu gihe abandi barimo guhabwa inkingo, twe turimo gukoresha ubundi buryo mu kurwanya icyorezo cya Covid-19. Mwirinde ubwanyu, murinde n’abo muri kumwe”.

Perezida Kagame yabivuze ari mu kiganiro n’abanyeshuri ba Kaminuza bagera kuri 600, ikiganiro cyiswe ‘Pathway’ cyayobowe na Fred Swaniker, washinze ‘African Leadership Group’ na ‘TheRoomGlobal’.

Inama Perezida Kagame yahaye urwo rubyiruko, zari zirimo ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, ubufatanye, gukunda igihugu, ubunyangamugayo, ubworoherane n’ibindi .

Yatanze urugero ko mu gihe bari bamaze kubohora igihugu, igice kinini cy’abaturage bari bafite ibibazo bikomeye, ku buryo ngo byabagoye kubona aho bahera bubaka igihugu.

Yagize ati “Tugera hano, igice kinini cy’abaturage bacu bari mu gahinda gakomeye barasenyutse. Twahuye n’ikibazo cyo kubona aho duhera. Nta gitabo cyari gihari twari gusoma ngo dukuremo ibisubizo. Ubwo rero byadusabaga gutekereza cyane”.

Akomeza agira ati “Umwaka wa 1994 urangiye, igice kinini cy’abaturage bari bapfuye, abandi bahunze. Muri ibyo byose uba ugomba gutekereza cyane. Uba usabwa gutekereza cyane birenze ibisanzwe”.

Perezida Kagame agira inama urwo rubyiruko ku bijyane no gukora cyane ndetse no gutekereza cyane, yavuze ko hari byinshi bigikenewe gukorwa muri Afurika. Ariko “bizadufasha mu gihe abantu bazaba bajyana mu buryo bufite gahunda”.

Yibukije ko Afurika ari igice cy’isi, kandi ko hari ibyo Afurika ikeneye kwigira ku bindi bice by’isi kugira ngo ishobore gutera imbere.

Itangazamakuru ritubaka

Asubiza ibibazo bitandukanye yabajijwe muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yasabye urwo rubyiruko gukora ibintu bikwiye kandi mu nzira ziboneye, n’ubwo haba hari izindi ngufu zitubaka ndetse n’itangazamakuru ritubaka, kuko ryabayeho guhera cyera.

Yagize ati “Hari byinshi umuntu yakora. Mujye mukora ibikwiriye mu nzira ziboneye. Itangamakuru ritubaka, cyane cyane iryo mu Burengerazuba bw’isi, ntabwo ari rishya. Riri hano guhera mu 1994. Nta kintu kinini narikoraho”.

Ati “Numva ubwo ari bwo buryo bashaka kubonamo ibintu. Nibwira ko bashobora kuba baturebera mu ndorerwamo zabo ubwabo. Mugomba kubireba mukanabisesengura. Ni yo mpamvu twibanda ku byo dukora mu Rwanda”.

Muri icyo kiganiro cyayobowe na Fred Swaniker wabazaga ibibazo mu buryo bwiswe “fire walk or rapid fire”, akaba ari nawe washinze ‘African Leadership Group’, byakozwe mu buryo bushimishije bwihuta.

Fred Swaniker yabwiye Perezida Kagame ko ikiganiro gikurikiyeho gikorwa mu buryo bwa ‘rapid fire’ (fire walk), mu kumusubiza Perezida Kagame yamusubije aseka, avuga ko ikiganiro gikozwe muri ubwo buryo yagiherukaga mu myaka 30 ishize.

Muri icyo kiganiro, Swaniker yasabye Perezida Kagame ko azajya asubiza ikibazo mu magambo arindwi (7) cyangwa se atageraho .

Swaniker: Vuga ikintu kimwe abantu batazi kuri wowe?

Kagame: Ikintu cyose kuri njye kirazwi.

Swaniker: Mu magambo atatu (3) vuga ku kuba uri Perezida.

Kagame: Amahirwe yo gukorera abaturage.

Swaniker: Uzuza iyi ntururo mu magambo arindwi cyangwa atageraho na none, u Rwanda ni ………….?

Kagame: ……. Ni iwanyu.

Swaniker: Ni iki wigiye ku kuba Sekuru w’umwana?

Kagame: Imyaka.

Swaniker: Vuga ikintu kimwe utabaho utagifite?

Kagame: Amakuru.

Swaniker: Ukiri umwana muto wifuzaga kuba iki?

Kagame: Umupilote, nashakaga gutwara indege.

Swaniker: Iyo utekereza ugeza he?

Kagame: Hose.

Swaniker: Arsenal cyangwa PSG?

Kagame: Zombi.

Swaniker: Uburezi cyangwa ubuyobozi?

Kagame: impande zimbi z’igiceri kimwe.

Swaniker: Ni iki kigutera kumwenyura?

Kagame: Umuryango.

Swaniker: Umukinnyi mwiza wa basketball w’ibihe byose?

Kagame: Steph Curry.

Swaniker: Ni ayahe magambo atatu Madame Kagame yakoresha agusobanura?

Kagame: Ibyiza ni uko wamubaza.

Swaniker: Ikibazo cya nyuma, ntiwifate mu magambo, ni iki wabwira umuntu wese witabiriye ibi biganiro uyu munsi?

Kagame: Rubyiruko, mufite amahirwe, nimuyafate muyakoreshe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rubyiruko amahirwe ufite nuyafushe ubusa.Twige hanyuma dukorere neza igihugu cyacu,tugiteze imbere.Made in Rwanda nizadusige,inganda zirakora kandi abakozi barakenewe.

Richard yanditse ku itariki ya: 26-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka