Koperative z’ubumwe n’ubwiyunge zatumye abari bafitanye ibibazo bagabirana

Koperative z’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Kayonza zatumye abari bafitanye ibibazo kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabirana inka.

Ubu buhamya butangwa n’abanyamuryango ba Koperative “Rugane Heza” yo mu Murenge wa Nyamirama igizwe n’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagize uruhare muri Jenoside, abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma n’abari barameneshejwe mu 1959.

Abanyamuryango ba CIUKA
Abanyamuryango ba CIUKA

Hari kandi na Koperative CIUKA (Cooperative Ihuriro Ubumwe Kabare) yo mu Murenge wa Kabare na yo ihuriwemo n’ibyiciro byavuzwe haruguru ariko ikagira umwihariko wo guhuza izahoze ari Ingabo za RPF na EX-FAR n’abahoze bagize Inteko z’abunzi mu Murenge wa Kabare.

Koperative Rugane Heza ikora ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba Komisiyo y’Igihgu y’Ubumwe n’Ubwiyunjye muri iyo mirimo abanyamuryango bakanaganiriramo amateka banyuzemo.

Muhutukazi Grace wahekuwe wiciwe abe avuga ko yabonaga uwitwa Umuhutu akumva batarebana no mu maso cyangwa ngo basangire.

Ngirabatware Augustin yagize uruhare mu kwica abo mu muryango wa Muhutukazi araburana ahamwa n’ibyaha bya Jenoside, arafungwa arirega yemera icyaha nyuma ararekurwa ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Muhutukazi na Ngirabatware ni bo bashinze Koperative Rugane Heza ubu igizwe n’abanyamuryango basaga 100, bakaba bose bariyunze kandi babanye neza kubera ibiganiro bahawe ku bumwe n’Ubwiyunge.

Muhutukazi avuga ko yakize ibikomere akanagabira Ngirabatware kubera ko yamubwije ukuri
Muhutukazi avuga ko yakize ibikomere akanagabira Ngirabatware kubera ko yamubwije ukuri

Muhutukazi yageze n’aho agabira Ngirabatware none inka yamuhaye ibyaye kabiri kandi Ngirabatware ni we wakira abashyitsi bo kwa Muhutukazi bikaba bityo no kwa Ngirabatware nyine.

Muhutukazi avuga ko Jenoside ikirangira atiyumvishaga ko azabana n’abamuhemukiye ariko ngo ibyo bitekerezo ubu byabaye amateka.

Agira ati, “Ubu twabaye abantu ubundi twari tumeze nk’ibikoko, ibiganiro twahawe na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge byadusubije ubuzima, dufite icyizere cyo kubaho ubundi twari nk’abapfuye”.

Ngirabatware avuga ko afunguwe yasanze hari abagize uruhare muri Jenoside bakinangiye imitima batanashaka gutanga amakuru agamije ubumwe n’ubwiyunge, maze we afata iya mbere kuyatanga ari na byo byatumye Muhutukazi amubabarira.

Agira ati, “Twarafunguwe ku mbabazi za Perezida kandi yadusabaga ko dutaha tukavugisha ukuri ariko nasanze hari abadashaka gutanga amakuru nuko ndayatanga bituma Muhutukazi musaba imbabazi na we arazimpa, dushinga iyi Koperative kandi ubu tubanye neza nta kibazo”.

Mukandoli Charlotte wacitse ku icumu rya Jenoside i Nyamirama avuga ko amaze kubona Muhutukazi na Ngirabatware biyunze, kandi akabona kubabarira bifite uko byubatse abo bombi yahisemo guhinduka na we atanga imbabazi.

Agira ati, “Maze kubona Nyirabahutu yiyunze na Ngirabatware, nanjye natanze imbabazi ndabohoka, ubu tubanye neza Koperative iri kuduteza imbere kandi uyu Ngirabatware iyo afite ubushera arampa nanjye nkamuha, nta kibazo dufite rwose”.

Abahoze muri FAR na RDF barashishikariza abakiri mu mashyamba gutaha

Koperative CIUKA Ubumwe Kabare na yo igizwe n’ibyiciro nk’ibya Rugane Heza ariko ikaba irimo umwihariko w’ingabo zahoze ari iza RDF na EX-FAR, bose bakaba babanye neza kandi biteza imbere mu by’ubuhinzi n’Ubworozi bakora.

Perezida wa Koperative CIUKA avuga ko Ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse kubera inyigisho
Perezida wa Koperative CIUKA avuga ko Ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse kubera inyigisho

Perezida wa CIUKA Ngendahimana Alexandre avuga ko ibikorwa byabo bituma barwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside yakunze kuranga uwo Murenge ari na ho igitekerezo cyo kuyishinga cyavuye.

Agira ati, “Kimwe mu byatumye dushinga iyi koperative ni uwafunguwe ku mbabazi za Perezida wazanye igitekerezo ndetse araduhamagara natwe turinjira ubu turakora tukiteza imbere nta makimbirane kandi n’ingengabitekerezo ya Jenoside yahoze muri uyu Murenge twarayirwanyije”.

Gakwenzire Ernest yinjiye mu gisirikare cya RDF mu 1994 ubwo yari amaze kurokoka ariko ntawe asanga mu muryango we wasigaye., akavuga ko kubana muri koperative n’uwahoze mu ngabo zatsinzwe ari isomo ku bakinangira imitima.

Agira ati, “Tubana n’abahoze mu ngabo zatsinzwe benshi, ariko mbere numvaga ntashaka kurebana na bo mu maso ariko CIUKA yaraduhuje tubanye neza nta kibazo turiteza imbere kandi n’abakiri mu mashyamba nibatahe baze twubake igihugu nta kibazo”.

Jean Damascene Harerimana ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kayonza avuga ko mu Mirenge itatu hamaze gushingwa amakoperative 12 y'Ubumwe n'Ubwiyunge
Jean Damascene Harerimana ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kayonza avuga ko mu Mirenge itatu hamaze gushingwa amakoperative 12 y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Uwitonze Jean Pierre we yinjiye mu gisirikare cya Leta mu 1993, mu 1994 ahungira mu mashyamba ya Kongo aho yahungutse mu 1995, yakirwa neza uko atabikekaga maze asanga ubumwe n’ubwiyunge bwarahawe umwanya na we atangira iyo nzira.

Agira ati, “Abandi bari kurindagira mu mashyamba ya Kongo njyewe ndatuje narubakiwe abasirikare tubanye neza nta kibazo, ndashishikariza n’abandi gutaha kuko uretse gushukwa n’abayobozi babo nta nyungu bateze”.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kabare avuga ko kubera Koperative CIUKA na we abereye umunyamuryango yageze kuri byinshi ku buryo mu mwaka wa 2019 hagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside ku muntu umwe mu gihe mu mwaka wa 2017 Kabare yari yaje ku mwanya wa mbere mu Ntara y’i Burasirazuba mu kugira ingengabitekerezo nyinshi.

Agira ati, “Kubera ko koperative isigaye izenguruka mu gihugu hose dutanga ibiganiro, abafite ingengabitekerezo barayiretse barahinduka, ni yo mpamvu yagabanutse, nidukomereza aha tuzakomeza kandi turifuza no kurenga Kabare tukajya no kwigisha mu yindi Mirenge.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kayonza Jean Damascene Harerimana avuga ko kugeza ubu mu Mirenge itatu hamaze gushingwa amakoperative 12 y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ashingiye ku bikorwa bibabyarira inyungu ariko bakanaganira uko barushaho kubaka ubumwe bwabo n’Abanyarwanda muri rusange.

Avuga ko ibikorwa nk’ibyo bikorwa mu midugudu y’ubumwe n’ubwiyunge, indi mirenge ikaba iza kuhigira kandi bigenda birushaho gutanga umusaruro mu komorana ibikomere by’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka