Koperative y’abasigajwe inyuma n’amateka yahombye miliyoni 15
Koperative Indashyikirwa-Gashari mu Murenge wa Gashari, Akarere ka Karongi, ngo yahombeye hafi miliyoni 15 mu buhinzi bw’urutoki biturutse ku micungire mibi yayo.
Yamuragiye Alphonsine umwe mu banyamuryango bayo batangiranye na yo kimwe na bagenzi be, avuga ko igihombo koperative yabo yagize cyatewe n’abayobozi bayo barangwaga no kunyereza icyo yinjije.

Mugenzi we Nyirangiruwonsanga Donatha akaba umucungamutungo agira ati “Twahombejwe n’abayobozi bagiye basahura bishyirira mu nda yabo. Warazaga ugasanga ibitoki birimo perezida yabigurishije, urebye twahombye ari muri miliyoni 15.”
Iyi koperative imaze imyaka igera kuri 5 ishinzwe, yatangiye ifite abanyamuryango bagera kuri 33 aho bakoraga ubuhinzi bw’urutoki ku buso bugera kuri hegitari imwe, ariko nyuma iza guhomba ndetse isa n’ihagaze, kuri ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango 13.
Uretse kuba uru rutoki rwaragiye rwibwa kimwe n’amafaranga yaruvagamo, rwaje kurwara indwara ya kirabiranya ku buryo rwose rwaranduwe.
Nubwo nta gahunda yo gukurikirana abo bashinja kubahombya usanga bafite, abayisigayemo bari kwisuganya ngo bongere guhuza imbaraga.
Charles Habimana, umukozi w’umuryango ADRA-Rwanda, wakunze gutera inkunga iyi koperative, avuga ko ubufasha bwa mbere mu guhangana n’iki kibazo ari amahugurwa babaha, akabasaba gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo bagakora baharanira inyungu rusange.
Ati “Nyobozi twarayihuguye, abacungamutungo twarabuhuguye, ariko bigaragara ko ibyo bahuguwemo batabishyize mu bikorwa, babishyize mu bikorwa amategeko abagenga bayakurikiza.”
Habimana kandi avuga ko abanyamuryango ubwabo bagize uruhare mu ihomba rya koperative. Ati “Bakabaye abo bavuga babateye ibihombo babashyikiriza mu mategeko, ariko nubwo bavuga gutya na bo ubwabo si shyashya. Uje iyo ari umwe aca inyuma icyo abonye akagitwara n’undi gutyo, ugasanga baribana.”
Karasanyi Nicolas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari, agira inama ababashije gusigara muri iyi koperative kubanza kumva ko inshingano zabo ari ugukorera hamwe bagamije kungukira hamwe, kandi bakamenya ko uburenganzira bwabo muri koperative bungana.
Karasanyi akomeza avuga ko ubutaka bahinzeho urutoki bari bararuhawe n’umurenge naho imbuto bakayibwa na ADRA ndetse ikanabahugura.
Nubwo bigoye kumenya umubare nyawo w’igihombo iyi koperative yagize, abanyamuryango bagaragaza ko kiri hagati ya miliyoni 15 na 20 dore ko Akarere ka Karongi ngasanzwe kazwiho kuba kamwe mu turere tweza ibitoki binini mu Rwanda ku buryo hari ibyo usanga kimwe kirenza ibiro 200.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|