Koperative y’abashoferi b’amakamyo yagobotse abasenyewe n’ibiza

Koperative y’abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka mu Rwanda (United Heavy Truck Drivers of Rwanda). kutiariki ya 3 Kamena 2023 bagejeje inkunga ku baturage basenyewe n’ibiza mu Karere ka Rubavu.

Inkunga yiganjemo ibyo kurya
Inkunga yiganjemo ibyo kurya

Ni inkunga igizwe n’ibyo kurya, imyenda n’ibikoresho by’isuku bibarirwa mu gaciro ka miliyoni y’Amafarang y’u Rwanda.

Umuyobozi wa United Heavy Truck Drivers of Rwanda, Bagirishya Hassan, avugana n’itangazmakuru yatangaje ko abanyamuryango ba Koperative, aribo bagize igitekerezo cyo kugoboka abahuye n’ibiza.

Agira ati “Abanyamuryango bumvise ibibazo abaturiye Sebeya bahuye nabyo, bumva hari icyo bakora, bakusanya inkunga igizwe n’ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho by’isuku.”

Bagirishya avuga ko bazi ko ntawe uhunga ngo agire icyo ahungana, cyane cyane iyo ari ibiza bitera bitunganye, bituma bifuza gutanga ubufasha bwagira icyo bumarira abavuye mu byabo.

Abanyamuryango b’iyo koperative bagera kuri 200, bakusanyije inkunga yo gufasha abakuwe mu byabo n’ibiza, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangiye gufasha abaturage kuva mu nkambi, bakajya mu miryango aho bafashwa gukodesha inzu.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), iherutse gutangaza ko bamaze gukusanya Miliyoni zisaga 800 Frw zo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru, naho Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nyuma yo gusuzuma ibyangijwe n’ibiza, yasanze hazakenerwa Miliyari 296Frw zo kubisana mu buryo burambye, MINEMA igatangaza ko kwita ku baturage bavanywe mu byabo n’ibiza, bizatwara byibura Miliyoni 100 Frw.

Ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu bitewe n’umugezi wa Sebeya mu ijoro ryo ku wa 02 rishyira uwa 03 Gicurasi 2023, byahitanye abantu 135 bisenya byinshi mu bikorwa remezo harimo; imihanda, amazi, amashanyarazi, inganda n’amashuri ndetse byangiza nyizu menshi, bituma abaturage ibihumbi 20 bava mu byabo.

Bageneye inkunga abahuye n'ibiza
Bageneye inkunga abahuye n’ibiza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka