Koperative y’abahinzi yafashije abirukanywe muri Tanzaniya abari mu nkambi ya Kiyanzi
Koperative y’abahinzi b’ibitoki bo mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe, kuri uyu wa 22/08/2013, batanze inkunga y’ibitoki ingana na toni cumi n’eshanu na kilogama 600 mu rwego rwo gufasha Abayanyarwanda bari mu nkambi ya Kiyanzi birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya.
Mukagasana Vestine nawe ni umwe mu bari mu nkambi ya Kiyanzi avuga ko babatesheje ibyaho akaba nta kintu na kimwe yigeze azana akaba asaba ko bakomeza bakabafasha muri ubu buzima babayemo batari bamenyereye.
Kangaho Sama nawe uba mu nkambi ya Kiyanzi avuga ko kuba babahaye ibyo kurya bibafitiye akamaro kuko babonye ibyo baha abana babo kuko akenshi usanga batabona uko bahinduranya ibyo kurya.

Perezida wa Koperative ihinga ibitoki, Mufunga Shadarack, arasaba andi makoperative gufasha muri iki gikorwa cyo gufasha aba Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya kugirango nabo babeho neza.
Abana bakingiwe mu rwego rwo kubarinda indwara z’ibyorezo
Abana bo mu nkambi ya Kiyanzi kandi bahawe urukingo rw’imbasa, iseru na rubeole mu rwego rwo kubarinda indwara zishobora kuba zabamerera nabi.

Abana bakivuka kugeza ku bafite imyaka itanu bahabwaga urukingo rw’imbasa naho kuva ku mezi icyenda kugeza ku myaka 15 bahabwaga urukingo rw’iseru hamwe na Rubeole.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|