Koperative Umwalimu Sacco yasubukuye gahunda yo gutanga inguzanyo ku banyamuryango

Nyuma y’uko gahunda ya Koperative Umwalimu Sacco yo kwakira ubusabe bw’inguzanyo isubitswe, kuva ku itariki 28 Nyakanga 2023, iyo gahunda yongeye gusubukurwa mu itangazo ryandikiwe abanyamuryango bayo.

Ni nyuma y’uko ku itariki 21 Kanama 2023, hasohotse itangazo rimenyesha abanyamuryango bose ba Koperative Umwalimu Sacco, ko inguzanyo zigiye kujya zitangwa gahoro gahoro, mu rwego rwo kubahiriza ibipimo by’imari bigenwa ba Banki nkuru y’igihugu.

Mu rindi tangazo rimaze gusohoka ryasinyweho n’Umuyobozi mukuru wa Umwalimu Sacco, Uwambaje Laurence, Ubuyobozi bw’iyo koperative, bwamenyesheje abanyamuryango bose ko kwakira ubusabe bw’inguzanyo busubukuwe kuva kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kanama 2023, abanyamuryango bamenyeshwa amabwiriza akurikizwa kugira ngo bemererwe guhabwa inguzanyo.

Muri ayo mabwiriza, abanyamuryango bamenyeshejwe ko gusaba kuvuguruza inguzanyo ya Emergency, bizajya bikorwa mu gihe inguzanyo ivugururwa imaze nibura amezi atatu yishyurwa, nk’uko byari bisanzwe.

Bamenyeshejwe kandi ko, gusaba kuvuguruza inguzanyo ku mushahara bizajya bikorwa mu gihe inguzanyo ivugururwa imaze byibura amezi 12 yishyurwa.

Mu bindi basabwe, harimo kuba gusaba kugurirwa inguzanyo umunyamuryango afite mu kindi kigo cy’imari, bizajya bikorwa mu gihe iyo nguzanyo isabirwa kugurwa itari mu bukererwe, nk’uko amabwiriza ya Banki nkuru y’igihugu ibiteganya.

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu Sacco, burashimangira ko abanyamuryango bose bakwiye kubahiriza izo ngingo zavuzwe mu gihe basaba izo nguzanyo, ubusabe bw’inguzanyo bukaba buzakomeza kunyuzwa kuri Email busanzwe bunyuzwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka