Koperative ntacyo zageraho zitimakaje imiyoborere n’imicungire inoze - Guverineri Mugabowagahunde
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yagaragaje ko iterambere ry’ama Koperative ridashobora kugira aho rigera zitaranzwe n’imikorere ishyize imbere imiyoborere n’imicungire inoze.

Ni ubutumwa yagarutseho ku wa gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative, wabereye ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Musanze.
Ku nshuro ya 19 uyu munsi wizihizwa mu Rwanda, usanze benshi mu banyamuryango b’amakoperative bishimira urwego rw’iterambere zabagejejeho.
Hitayezu Eudecie, umunyamuryango wa Koperative IAKIB, ihuje aborozi ba kijyambere babarirwa mu 4000 bakorera mu Karere ka Gicumbi, agira ati: “Twatangiye turi 300 bisa n’aho dupfundikanya, tugenda twaguka aho ubu dufite inganda eshatu zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi n’iziwongerera agaciro, tukagira n’amakusanyirizo. Tubikesha Leta yaduhaye umutekano ikanashyiraho Politiki zituma abanyamuryango tumenya umumaro wo gukorera hamwe, no gushaka amasoko tugenda dukura tugera kuri urwo rwego”.

Akaomeza agira ati, “Nari umukene ntanatekereza kuzigera mbuvamo. Ariko aho ngereye muri Koperative nkanayiboneramo akazi kampemba buri kwezi, byamfashije guhindura imibereho, ngura amatungo norora kijyambere, niyubakira inzu, ngira umuryango kandi nteganya n’indi mishinga myinshi mu gihe kiri imbere”.
Uwimana Betty, ubarizwa muri Koperative KOPAKAMA yibumbiyemo abahinzi 1062 ba Kawa, ikorera mu Karere ka Rutsiro, agira ati: “Kuba amakoperative yitaweho kandi ashyigikiwe, bikomeje kuzamura iterambere ry’abayabarizwamo by’umwihariko b’abagore. Twarahumutse tumenya agaciro ko gukorera hamwe. Ubu abana turabarihira amashuri, duhahira ingo, turishyura za Mituweli, tugana ibigo by’imari tukabitsa tukanagurizanya; mu by’ukuri icuraburindi twararisezereye ubu tumeze neza”.

Mu makoperative abarizwa mu Rwanda arimo ayibanda ku buhinzi, ubworozi, ubukorikori, gutwara abantu n’ubwikorezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubitsa no kugurizanya, ubwubatsi n’izindi serivisi zitandukanye; aya agafatwa nk’afatiye runini Igihugu n’abanyamuryango bayo bigaragarira mu mubare munini w’imirimo yahanzwe kubera yo, ubwiyongere bw’umusaruro, iterambere ry’abanyamuryango ubwabo, iry’inganda n’ibyoherezwa mu mahanga.
Zimwe mu ngorane zakunze kugaragara nk’izadindije amwe n’amwe ariko, harimo imicungire itanoze, yagiye inateza inyerezwa ry’umutungo w’abanyamuryango, bakabihomberamo bamwe bikabakururira ubukene n’ubwo ababigiragamo uruhare bakomeje guhagurukirwa.
Urugero rugarukwaho muri iyi nkuru ni urwa bamwe mu bahoze muri Koperative COVATRAMO, iri mu makoperative yahoze ahuriyemo abatwara abagenzi kuri moto yabarizwaga mu Karere ka Musanze yasheshwe kubera imicungire mibi.

Hitimana Selaphin agira ati: “Abatuyoboraga itarasenyuka, bari baratudindije bahora badusaba kwishyura amadeni y’imyenda tutabaga twaramenyeshejwe aho yafashwe n’igihe yafatiwe bikaduhoza mu bukene. Wibaze ko hari ideni bigeze kudutura ku mutwe rya Miliyoni 50 baduhatira kuryishyura mu gihe cy’imyaka itatu, na yo yaje kurengaho ikagera mu myaka irindwi tucyiryishyura, iryo deni hamwe n’urundi ruhuri rw’ibibazo byari bitwugarije bigera aho biturenga twitabaza ubuyobozi bikaba biri no mu byayiviriyemo guseswa”.
Yunzemo agira ati, “Imicungire mibi ya Koperative ituma abanyamuryango bacika intege kugera ku rwego bumva ko ntacyo ibamariye. Nta cyizere baba bakiyifitiye kuko n’ubundi iyo irangwa n’imikorere mibi ntaho baba bashobora kuva cyangwa ngo bagane”.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Koperative ibihumbi 10,676 zibumbiyemo abanyamuryango basaga Miliyoni 5, zikagira imari shingiro ya Miliyari 74 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, Dr Patrice Mugenzi yagarutse ku ntumbero ihari mu kurushaho kuyubakira ubushobozi.
Agira ati: “Dushyize imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga ryifashisha mudasoba mu mirimo yayo ya buri munsi harimo n’imicungire y’imari, ari nako twongera abakozi b’abanyamwuga bazifasha kunoza imikorere, kugira ngo n’ubugenzuzi bwayo burusheho koroha”.
Yakomeje agira ati, “Nitugira Koperative zubakiye ku mikorere ifite ireme zigendana n’aho isi igeze, bizafasha kongera ubukungu, abanyamuryango bazo bazibemo batekanye kandi banogewe n’iterambere zibagezaho”.

Muri gahunda y’icyerekezo cy’Igihugu cya 2050 ndetse na gahunda yo kwihutisha Iterambere NST2, hamwe n’Intego z’Iterambere rirambye SDGs, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yagaragaje ko zitagerwaho uruhare rw’amakoperative rutagaragaye.
Ati: “Icyo twifuza ku bagize amakoperative ni ugutahiriza umugozi umwe mu gukurikiranira hafi no kumenya neza ko imiyoborere n’imikorere yazo binoze; abaziyobora bakamenya ko kubazwa inshingano n’uburyo bazikoramo bakwiye kubigira umuco kandi igihe cyose hagize ikibazo kivuka, bakajya bihutira gufatanyiriza hamwe kugikemura, kugira ngo Koperative zirusheho kugira imicungire myiza kandi inoze”.
Guverineri Mugabowagahunde, yanagaragaje ko kuva hatorwa iteka rya mbere mu mwaka w’1949 rigenga amakoperative n’amategeko ayagenga yagiye ashyirwaho mu myaka yakurikiyeho, bitigeze biha abanyamuryango urubuga n’ubwisanzure mu micungire yayo bagahora inyuma.

Uko iterambere n’ingamba zigamije impinduka byarushagaho kwitabwaho, n’amakoperative ntiyasigaye kuko nko mu mwaka wa 2006 na 2018 hatowe amategeko hanashyirwaho Politiki zigenga amakoperative hagamijwe gushishikariza Abanyarwanda gukorera hamwe kugira ngo bagire ibyo bigezaho bifatika.
Mu kwizihiza uyu munsi mu nsanganyamatsiko igira iti: “Koperative yubaka ejo hazaza heza kuri bose”, hanatanzwe ibihembo kuri Koperative zitwaye neza kurusha izindi ku rwego rwa buri Ntara, ndetse na Koperative ASOPTHE yabaye indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu irabihemberwa.
U Rwanda rwizihije uyu munsi ku nshuro ya 19 mu gihe ku rwego rw’isi wizihijwe ku nshuro y’101 ndetse no ku nshuro ya 29 ku rwego rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye.

Ohereza igitekerezo
|