Konti n’amafaranga by’ababyeyi babo bazize Jenoside bikomeje kuburirwa irengero

Mu bana 48 bari bifuje guhabwa amafaranga yasizwe n’ababyeyi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, batanu gusa nibo bamaze kubonerwa konti ziriho ayo mafaranga.

Minisitiri Amb. Gatete ubwo yitabaga Sena y'u Rwanda
Minisitiri Amb. Gatete ubwo yitabaga Sena y’u Rwanda

Minisitiri w’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), Amb. Gatete Claver yabitangaje ubwo yari mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017.

Yari yatumijwe ngo asubize ibibazo bitandukanye birimo icy’abana barokotse Jenoside bambuwe imitungo y’ababyeyi babo ntibahabwe ingurane n’ikibazo kijyanye n’amafaranga y’ababyeyi babo yaheze kuri konti ziri mu bigo by’imari bitandukanye.

Minisitiri Amb. Gatete yavuze ko iyo dosiye ijyanye n’aya makonti n’amafaranga yari ariho,cyakurikiranywe na Banki Nkuru (BNR), gusa hakaba harabonetse make.

Agira ati “Ni urutonde twashyikirijwe na AVEGA rw’abantu 48, rujya gusesengurwa na BNR yandikira amabanki yose. Ariko muri zose, muri Banki y’Abaturage (BPR), twabonye konti eshatu gusa, no muri banki ya Kigali (BK) habashije kubonekamo konti ebyiri.”

Akomeza avuga ko izo konti zabonetse muri BPR, harimo umwe wari wariyanditseho umutungo ku buryo ntawemerewe kumuzungura.

Avuga kandi ko abo bandi babonewe konti z’abari ababyeyi babo, nabo bagomba guca mu nkiko kugira ngo bemererwe kuzungura.

Visi perezida wa Sena Harerimana Fatu ni umwe mu bagaragaje kutanyurwa n’ibyavuye muri iyo raporo ya BNR, aho yagaragaje impungenge afite ku kuba banki zishobora kuba zihishira ayo makonti.

Agira ati “Ese ko mugaragaje ko abo bana hari abatagomba kuzungura, n’abagomba kuzungura mukavuga ko bizaca mu nkiko, tuziko bisaba avoka uzatwara ibihumbi 500RWf, kandi aba bana tuzi neza ko ari impfumbyi, bizihombere?”

Akomeza agira ati “Ikindi aba bana baribaza bati imyenda ababyeyi bacu bari bafitiye amabanki twarayishyujwe,ni gute amafaranga ababyeyi bafite muri banki ataboneka? Aha hakomeza kuzamo ikibazo bishobora kugaragaza ko amabanki afitemo uburiganya.”

Abasenateri bagaragaje ko bahangayikishijwe n'ayo mafaranga y'abazize Jenoside ataboneka
Abasenateri bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ayo mafaranga y’abazize Jenoside ataboneka

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene we agira ati “Ibi bintu byabaye aba bana ari bato, aho bakuriye biciwe ababyeyi, bahanganye n’ibibazo by’ihungabana n’ibindi, natwe twarangiza ngo ngaho barakuze nibabyikurikiranire?”

Akomeza agira ati “Numva ko sosiyeti twareba ukuntu iki kibazo twakiganira, aba bana bagafashwa kigakemuka burundu.”

Minisitiri Amb. Gatete yasubije ko ku bijyanye no kwiyambaza inkiko mu kuzungura, nta bundi buryo bushobora kwifashishwa ngo abo bana bahabwe amafaranga y’ababyeyi babo. Hagomba kurebwa uburyo Leta yabafasha mu kubaha ababunganira mu mategeko.

Yavuze kandi ko basabye AVEGA na Ibuka kongera gusubira hasi bakareba neza mu mazina n’imyirondoro yari yatanzwe kuko kubusanaho gato bishobora gutuma izo konti zitaboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwose buri Leader afite inshingano mugufasha Abo BANA bakabona amafranga ntacyo batanze.Banki zikaba Claire muri icyo kibazo kdi bakirinda amananiza.

Habiyaremye jdamascene yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

Jean Damacescene ibyo yavuze aho hajuru nibyo pee nanje ndamushigikiye

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

Ikibazo ni bagikure muri Sénat n’ibigo by’imari bagihe Umuvunyi bitihin se bagiture Président w’igihugu uboneka mwo ubuhanga bg’umwami Salomon.Abana bahabge ibyabo nta faranga batanze kuko inyungu yabyajwe n’amabanki itavugwa aha.Ese collectif y’ aba avoka kucyi itabahagararira ku buntu? Parlement kucyi idashyira ho itegeko contraignante ritegeka ayo mabanki kuriha ? Abategetsi bayo bagombye kuba bari bicaye iruhande rwa Gatete!

Jean Damascène yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka