Kongo yagiranye amasezerano na FDLR rwihishwa

Amasezerano Guverinoma ya Kinshasa yagiranye n’inyeshyamba za FDLR zirwanya Leta ya Kigali ashobora guhungabanya ibyari bimaze kugerwaho mu gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Guhera muri gashyantare umwaka ushize, Guverinoma ya Kongo Kinshasa yagiranye ibiganiro rwihishwa n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abamwe mu bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside bakoze mu 1994.

Raporo y’umuryango w’abibumbye yagejejwe ku kanama gashinzwe umutekano tariki 30/12/2011 ivuga ko aya masezerano avuga ko Guverinoma ya Kongo yemereye FDLR kuyimura ikayijyana ahandi hantu muri Kongo hagati y’ibirometero 150 na 300 uvuye ku mupaka w’u Rwanda.

Ku ruhande rwa Kongo, ibiganiro biyobowe na General Dieudonné Amuli wari ukuriye Operation Amani Leo mu gihe FDLR ihagarariwe na Lt. Colonel Wilson Irategera. Ibiganiro byatangiye mu kwezi kwa kabiri 2011 biza kuvamo amasezerano yasinywe tariki 17/03/2011.

Misiyo y’umuryango w’abibumbye muri Kongo ivuga ko umunyamabanga nshingwa bikorwa wa FDLR, Ndagijimana, yahererekanije ubutumwa bugufi kuri telephone (SMS) 202 na General Amuli hagati y’ukwezi kwa gatatu n’ukwa munani 2011.

Iyi raporo ivuga ko Guverinoma ya Kongo yagerageje guhumuriza u Rwanda kuri ibyo bikorwa ariko u Rwanda ntirwabyakira neza.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda nta kindi yavugana na FDLR kitari kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

Umunyamakuru wa Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka