Kongo irangiza imbaraga zayo iharabika u Rwanda aho gushaka ibisubizo-Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda, aratangaza ko Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo DRC, yangiza imbaraga nyinshi mu guharabika u Rwanda aho kuzishyira mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’icyo Gihugu gituranyi n’u Rwanda.

Yabitangarije mu Kiganiro Ubyumva ute cya KT Radio cyo kuri uyu wa 05 Gashyantare 2025, ku Mutekano w’u Rwanda n’Ububanyi n’ibindi bihugu, aho yagaragaje ko abayobozi bakuru ba DRC birirwa bazerera hirya no hino ku Isi, bagaragaza ko ibibazo bafite babiterwa n’u Rwanda, nyamara ko izo mbaraga bapfusha ubusa bakazishatsemo ibisubizo ku bibazo bafite.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda, yagaragaje ko Minisitiri w’Ububanyi w’amahanga wa DRC, Kayikwamba Therese Wagner, yirirwa abuza abantu kuvuga ukuri ku barwana muri Kongo, kugeza no kubibuza abanyamakuru, ndetse nawe ubwe agasaba ko ushaka kumubaza ibyerekeranye n’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC, adakwiye gukoresha ijambo M23 ahubwo akwiye gukoresha RDF (Ingabo z’u Rwanda).

Alain Mukurarinda avuga ko Kayikwamba n’abo bayoborana barimo na Perezida wa DRC, bakeka ko abo babwira ari injiji zidashakisha ukuri, ariko ko ibirenze ibyo nta mwanzuro n’umwe wafatwa kuri ayo magambo yabo u Rwanda rutabanje gusabwa ibisobanuro.

Agira ati, "Nko ku myanzuro ijyanye n’ibirego bya Politiki, abantu ntimugire impungenge biriya ntacyo bivuze kuko nta mwanzuro wafatwa u Rwanda rutabanje kwisobanura, niyo mpamvu umwanya wabo bapfusha ubusa babeshya abanyamahanga n’imiryango mpuzamahanga, bari bakwiye kuwushakamo ibisubizo by’ibibazo bafite".

Alain Mukurarinda avuga ko abayobozi ba Kongo bavuguruzanya ubwabo, aho nka Theresa Kayikwamba aba yavuze ibyo ahantu hatandukanye, ariko abandi bakavuga ibindi ahandi nk’aho Perezida Tshisekedi ubwe yemera ko abarwanya Leta ari Abanyekongo, ibyo kandi bikaba biri no mu nyandiko mpuzamahanga zirebwaho hafatwa imyanzuro itandukanye.

Atanga urugero rwo kuba Leta ya Kongo yarakwije ibyo bihuha mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’uw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo SADC, ariko bose banze kubyemera kuko n’u Rwanda hari ibyo ruba rwagaragaje.

Agira ati, "Barabivuze muri EAC ntibyafata, barabivuga muri SADC ntibyafata, niyo mpamvu iyo miryango yombi yafashe umwanzuro wo guhura ikabiganiraho, icyo ni ikigaragaza ko ibyo Kongo yirirwa ivuga nta shingiro bifite dore ko nk’aho baherutse kubivuga muri EAC Perezida Tshisekedi yari yanze kwitabira ibiganiro kandi nta mpamvu ifatika atanze.

Banavuga ibya politiki n’aho bidakenewe

Asubiza ku kibazo umunyamakuru yamubajije cyo kuba DRC igeze n’aho ijyana ibirego byayo mu makipe y’umupira w’amaguru, no mu miryango yita ku mibereho myiza mu bice bitandukanye, Mukurarinda yasubije ko urwo ari urundi rugero rw’uko DRC itazi n’aho ijyana ibibazo byayo igapfa kubibunza n’aho bidakenewe.

Ahereye ku makipe yo ku mugabane w’uburayi afitanye amasezerano n’u Rwanda, Mukurarinda yavuze ko hari amategeko agenderwaho hasinywa bene ayo masezerano, kandi nta ngingo n’imwe yashingiweho ifite aho ihuriye n’ibibazo bya Kongo.

Agira ati, "Nko kujya kubwira PSG, Arsenal, na Bayern Munich ngo bahagarike amasezerano n’u Rwanda, ibyo bihuriye he n’ibibazo bya Kongo? Niyo mpamvu mvuga ngo iyaba imbaraga bashyira mu kujya kudusebya ahantu hose, bazishyiraga mu gushakira umuti ibibazo byabo biba byarakemutse".

Mukurarinda avuga ko hari byinshi u Rwanda rusobanurira amahanga kandi birumvikana, ku buryo ntawe ukwiye guterwa impungenge n’ibyo abayobozi ba DRC bagenda bakwirakwiza, cyakora asaba n’Abanyarwanda kudategereza ko abayobozi bakuru ba Guverinoma aribo bazajya basobanura gusa ahubwo ko, n’Abanyarwanda babishoboye bafite uwo mukoro wo kugaragaza ukuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urwanda tuzarurwanirira nkabasore bazaduhamagare tuzitabana umwete nkintore

Habineza Bernard yanditse ku itariki ya: 6-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka