Kongera umubare wa DASSO bizafasha gukaza umutekano
Urubyiruko 30 bitegura kuba DASSO batangiye amahugurwa i Gishari, bafite gahunda yo gufasha bagenzi babo basanzwe mu mwuga kubungabunga umutekano.
Tariki 28 Ugushyingo 2015, nibwo bari mu myiteguro yo kugana ku ikosi, bemeza ko imigabo n’imigambi yabo ari ukurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, nk’uko uwitwa Mukeshinmana Providence yabitangaje.

Yagize ati “nNiye ku ikosi i Gishari mbikunze imigabo n’imigambi njyanye ni ugushimangira neza ibyo Perezida Paul Kagame yatugejejeho mfasha igihugu mu iterambere no kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo mfatanyije na bagenzi banjye.”
Munyaburanga Boniface avuga ko bagiye kuba igisubizo k’umutekano kuko biteguye gukurikira neza inyigisho bazahabwa i Gishari, bityo bafatanyije na bagenzi babo bafite uburambe mu kazi bakabasha kurinda neza umutekano w’abaturage.
Mugunga Emmanuel uhagarariye DASSO mu karere ka Kirehe, avuga ko kuba umubare w’abagize DASSO ugiye kwiyongera bigiye kuba igisubizo mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.

Akomeza avuga ko mu gihe aba DASSO basanzwe bakoze amahugurwa y’amezi abiri ngo abashya bagiye kusahugurwa mu gihe kingana n’amezi atatu bahabwa ubumenyi buzabafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Asanga bategerejweho byinshi bagendeye ku bumenyi bazahabwa, ati “Bazigishwa discipline, imibanire myiza hagati yabo n’abaturage, kwiga icyo umutekano aricyo ko ari ukurinda abantu n’ibyabo mbese bazafatanya na bagenzi babo kandi tubategerejeho umusaruro ufatika.”
Aba DASSO 30 bashya bagiye ku ikosi, 5 muri bo ni igitsina gore.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|