Kongera umubare w’abagore mu buyobozi inzira yo guca ruswa burundu - Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame yasabye abagore bari mu nzego z’ubuyobozi muri Afurkia kurwanya ruswa kuko abagore ari bo igiraho ingaruka cyane.

Madame Jeannette Kagame ubwo yatangizaga iyo nama
Madame Jeannette Kagame ubwo yatangizaga iyo nama

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018, ubwo yatangizaga inama y’inteko ishinga amategeko nyafurika yiga ku burenganzira bw’abagore.

Madamu Jeannette Kagame kandi yahamagariye ibihugu bya Afurika gushyuira abagore benshi mu buyobozi, kuko muri rusange bazwiho kutarya ruswa.

Yagize ati “Ruswa ibangamira imitangire inoze ya serivisi cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima, ibikorwaremezo nk’amazi meza, uburezi ndetse n’izindi kandi bikagira ingaruka ku bagore n’abana.

“Ba nyakubahwa rero akenshi abagore bazwiho kutarya ruswa kandi akenshi ibigo biyoborwa n’abagore usanga byitwara neza mu bijyanye no gucunga imitungo, kandi ugasanga nta mbabazi bagirira abagaragaweho ruswa iyo ariyo yose.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yibukije abitabiriye iyi nama ko kugira ngo ruswa icike burundu muri Afurika, hagomba kubaho kwigisha abandi bagore batuye mu bihugu bya Afurika nabo bakumva ko bafite uruhare mu kuyirwanya.

Hon. Jamila Ksiksi Debbech umuyobozi w’ihuriro ry’abagore mu nteko ishinga amategeko nyafurika, yasabye abitabiriye iyi nama kugaragaza ubufatanye mu kurwanya ruswa, bashyira imbaraga mu gutora amategeko ahana ibyaha bya ruswa mu bihugu byabo.

Ati ”Nta warwanya ruswa ari umwe. Abantu twese tugomba gufatanya. Uyu munsi twe nk’abagore bari mu nteko zishinga amategeko z’ibihugu byacu. Nitwe tugomba kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ruswa”.

Hon. Miarom Begoto, umuyobozi w’urwego ngishwanama kuri ruswa mu muryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), yavuze ko kuba iyo nama yarahisemo kwiga kuri ruswa bigaragaza ubukana bwayo muri Afurika.

Ati “Urugamba rwo kurwanya ruswa ntabwo ari urugamba umuntu yatsinda ari umwe.Ni yo mpamvu tugomba guhuriza hamwe imbaraga,tugahuza ibikorwa,kugira ngo dutsinde.”

Iyo nama ya 11 y’inteko ishinga amategeko nyafurika ku burenganzira bw’abagore, ibereye mu Rwanda mu gihe n’ubundi kuva tariki 18 mu Rwanda harimo kubera inama ya gatanu y’inteko ishinga amategeko nyafurika.

Imibare iheruka ya Banki y’isi igaragaza ko igihugu cyabaswe na ruswa, ubukungu bwacyo bushobora kugabanuka ku kigero kiri hagati ya 0.5% na 1.5%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abagore benshi iyo babaye "abayobozi",babikora neza kurusha abagabo.Ingero ni nyinshi.Hari ba Margaret Thacher wari prime minister of England,Mushikiwabo Louise,etc...Ariko nk’abakristu,tujye tumenya ko hari ahantu 2 imana ibuza abagore kuba Abayobozi.Urugero,imana ishaka ko Chef mu rugo aba "Umugabo" nkuko 1 Abakorinto 11:3 havuga.Ahandi imana ibuza abagore kuyobora ni mu nsengero.Bisome muli 1 Timote 2:12 na 1 Abakorinto 14:34,35.Ariko kubera kwishakira ifaranga,abagore benshi basigaye baba Pastors,Bishops na Apotres.Bibabaza imana cyane kandi ni icyaha bazazira ku munsi w’imperuka.

Gatera yanditse ku itariki ya: 31-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka