Kongera amazi, ikipe ya AS Muhanga mu bizitabwaho mu ngengo y’Imari 2025-2026
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iratangaza ko umwaka w’ingengo y’Imari 2025-2026, uzarangira abatuye umujyi wa Muhanga babonye amazi ahagije, kandi ko ari umuhigo w’Akarere.

Bitangajwe mu gihe abatuye umujyi wa Muhanga bahora bataka ikibazo cy’amazi macye, ku buryo hari n’abatuye mu bice bashobora kumara ukwezi atarabageraho muri gahunda y’isaranganya, yashyizweho n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura, WASAC, ishami rya Muhanga.
Ubwo hatangazwaga ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 mu Karere ka Muhanga, Perezida w’Inama Njyanama, Nshimiyimana Gilbert, yabwiye Kigali Today ko gushakira abatuye umujyi wa Muhanga amazi meza, bizakorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi (RWB) na WASAC, ahateganyijwe gutunganya no kongerera ubushobozi icyuzi cya Rugeramigozi mu kubika amazi menshi.
Agira ati "Uyu mwaka uzarangira habonetse amazi ahagije, bizakorwa mu byiciro aho icya mbere kizatwara asaga Miliyoni 300Frw, hagende hakurikiraho n’ibindi byiciro kugira ngo kiriya Cyuzi kibike amazi ahagije. Ni umuhigo w’Akarere kandi ugomba gushyirwa mu bikorwa".
AS Muhanga na yo izatwara Miliyoni 250Frw
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga kandi yageneye ikipe ya AS Muhanga ingengo y’Imari ya Miliyoni 250Frw, mu rwego rwo kuyifasha gukomeza imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere, yazamutsemo mu mwaka w’imikino ushize wa 2025.
Ayo mafaranga yongerewe, ikipe ubundi yari isanzwe ihabwa Miliyoni zirenga gato 79Frw ku mwaka, ikina mu cyiciro cya kabiri yari imazemo igihe, ubu hakaba hari icyizere ko izitwara neza mu cyiciro cya mbere yari imaze igihe ishakisha.
Nshimiyimana avuga ko ayo mafaranga azafasha ikipe kwiyubaka, nk’iyinjiye mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona mu Rwanda, guhemba no kwita ku mibereho y’abakinnyi, n’ibindi ikipe ikenera.
Ingengo y’Imari y’Akarere ka Muhanga umwaka wa 2025-2026 ingana na Miliyari 35Frw, akaba azava mu bikorwa by’Akarere, abafatanyabikorwa no ku mafaranga asanzwe atangwa na Guverinoma mu kwita ku bikorwa remezo byubakwa mu Karere, no kwita ku mibereho myiza y’abaturage n’imiyoboborere myiza.
Agira ati "Ingengo y’Imari mu bukungu izibanda ku kubaka imihanda, ibiraro, amasoko. Mu mibereho myiza hazubakwa ibyumba by’amashuri no gusana ibishaje, kugaburira abana ku mashuri no kwita ku mibereho ya mwarimu, hazanashyirwa imbaraga mu bikorwa by’ubuvuzi no kurengera abatishoboye muri gahunda ya VUP".

Avuga ko mu miyoborere myiza imbaraga zizashyirwa mu kurinda abaturage gusiragira, ahubwo hakanozwa imitangire ya serivisi mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Asaba abatuye Akarere ka Muhanga gukomeza gahunda bihaye yo kuvugurura umujyi, kugira ngo Leta ikomeze kubunganira na bo bashyiraho akabo, akanasaba abikorera kugira uruhare mu gutanga imisoro neza kugira ngo amafaranga ateganyijwe kuva mu misoro hafi Miliyari ebyiri n’igice aboneke.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|