Kongera abagore mu buyobozi ni byo byarengera ihame ry’uburinganire

Umugore w’umunyapolitiki wo muri Zambia, Inongee Mbikusita Lewanika, aravuga ko kuba nta gihugu na kimwe cya Africa kuri ubu kiyobowe n’umugore ari imbogamizi ikomeye ku iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire kuri uyu mugabane.

Mu batanze ibiganiro harimo na Musoni Protais uyobora Panafrican Movement, Rwanda Chapter na Fode Ndiaye, umuhuzabikorwa wa UN Resident mu Rwanda
Mu batanze ibiganiro harimo na Musoni Protais uyobora Panafrican Movement, Rwanda Chapter na Fode Ndiaye, umuhuzabikorwa wa UN Resident mu Rwanda

Yabivuze kuri uyu wa kane ku itariki ya 10 Gicurasi 2018 mu nama yiga ku buringanire yabaye muri gahunda y’inama ya Transforma Africa yaberaga i Kigali.

Mu mateka y’umugabane wa Africa, Ellen Johnson Sirleaf ni we mugore wa mbere wabaye umukuru w’igihugu, ayoboye Liberia. Uyu mugabane kuri ubu nta muperezida w’umugore n’umwe uhari kuko Sirleaf yamaze gusoza manda ye.

Inongee asanga icyo ari ikibazo gikomeye ku iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire muri Africa.

Agira ati “Dufite ibihugu 54 muri Africa. Kimwe cya kabiri cya byo kibaye kiyobowe n’abagore, Africa yaba nziza cyane. Ku mpuzandengo, abagore barashoboye kurusha abagabo, ni abaganga, barahinga, bashobora gukora ibintu byinshi icyarimwe.

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango avuga ko uko ababyeyi bafata abana bigira ingaruka ku buringanire
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko uko ababyeyi bafata abana bigira ingaruka ku buringanire

“Dukeneye ubufatanye bw’umuryango wa Africa yunze ubumwe, dukeneye kubona nibura mu Baperezida bacu,kimwe cya kabiri ari abagabo ikindi ari abagore.”

Yakomeje avuga ko igikenewe ari uguhindura imyumvire, kuko “abantu benshi, baba abagore cyangwa abagabo batekereza ko abagore batashobora kuyobora ibihugu.”

Yasobanuye ko abafite iyo myimvire bayikomora aho bakuriye batigeze babona abagore mu buyobozi, bakababona gusa bateka cyangwa bakora isuku.

Ati “iyo umugore ari gukora isuku hari igihe utekereza ko ntacyo bivuze, ariko wabona umugabo ari gukora isuku mu ihoteri, ugatekereza ko ari byiza kuko abona amafaranga.”

Inama yiga ku buringanire ihurije hamwe abantu baturutse hirya no hino muri Afurika
Inama yiga ku buringanire ihurije hamwe abantu baturutse hirya no hino muri Afurika

Iki kibazo cy’imyumvire Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Espérance na we yakigarutseho. Yavuze ko kuri ubu umugore n’umugabo bafite ijambo n’abana b’ibitsina byose bakaba biga.

Gusa ngo hari ibigikeneye kunozwa birenze guhabwa ijambo no kujyana abana mu mashuri.

Ati “Ababyeyi bagomba kwibutswa gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire bahereye no ku buryo barera abana babo, uretse kubohereza ku ishuri bakanahabwa imirimo imwe kandi umugore n’umugabo bakumva ko basangiye inshingano zo guteza imbere urugo.”

Kimwe mu bikibangamiye cyane ihame ry’uburinganire mu bihugu bya Africa, ngo ni ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato kuko iyo batabonye ubufasha hakiri kare ubuzima bwabo burangirira aho.

Ambasaderi wa Suede mu Rwanda Jenny Ohlsson yavuze ko hakwiye kugira igikorwa, kuko ngo no mu gihugu cye,icyo kibazo cyabagaho ariko ubu ngo cyarakemutse burundu.

Yagize ati “Urugero muri Suede urubyiruko rushobora kubona imiti yo kuboneza urubyaro rutagombye kubaza ababyeyi.

"Uba ushobora kujya kwa muganga ugahabwa iyo miti ku buntu iyo uri muto, ikindi ni uko amashuri atanga inyigisho nyinshi, n’iyo udatinyuka kuganira n’ababyeyi ba we kuri iyo ngingo, uba ushobora kuvana amakuru ahagije ku ishuri.”

Ambasaderi wa Suede mu Rwanda avuga ko mu gihugu cye abana bato bemererwa kuboneza urubyaro hagamijwe kubarinda inda zitateguwe
Ambasaderi wa Suede mu Rwanda avuga ko mu gihugu cye abana bato bemererwa kuboneza urubyaro hagamijwe kubarinda inda zitateguwe

Inama yiga ku buringanire yahurije hamwe abantu basaga 200 barimo abo muri za guverinoma z’ibihugu bya Africa, abafatanyabikorwa mu iterambere, ndetse n’imiryango ya leta n’itegamiye kuri leta.

Ni inama y’iminsi ibiri ifite insanganyamatsiko isaba guhindura imyumvire kugira ngo habeho iterambere, ibyo bise "Changing Dynamics, Accelerating Progress".

Biteganijwe ko abayirimo bazungurana ibitekerezo ku buryo bwo kuvanaho imbogamizi ku buringanire ndetse n’ibindi bibazo bikibangamira abagore n’abakobwa ku mugabane wa Africa muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abagore barusha abagabo ubushobozi ? ahhhhhhh ibyo ntiwabinyumvisha
byagufata imyaka myinshi kugirango ubyumvishe abagabo, guceceka
sukupanjika ,uwakubwira ibirwanira mu mitama yabo ,uko utesha
agaciro umugabo bigira ingaruka kuri societe ,eg ntamuhungu
ukishaka kubaka ngo arongore yarongoreye mubukode umogore
yazana ibyagasuzuguro akamuha amahoro ukijyendera ,tuzigaye
twishakira abana ntakindi muba mupfana,
ariko bazakoze nka batayo yabagore gusa ikayoborwa numugore
tukareba umusaruro yatanga kurugambo ,front imbere ku fire tukareba
tujye twemera ntitukabice kuruhande haribyo dushoboye nabo haribyo
bashoboye .

MURAKOZE

kanani eric yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka