Kompanyi ya Rio Tinto igiye gucukura amabuye y’agaciro ya Lithium mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024 ko yasinyanye amasezerano n’ikigo mpuzamahanga Rio Tinto Minerals Development Limited kizobereye mu bucukuzi no gutunganya amabuye y’agaciro, kizashakisha no gucukura Lithium mu Ntara y’Iburengerazuba.

Aya mabuye yatangiye kuboneka mu Rwanda mu myaka ya 2020. Muri uwo mwaka ni na bwo agaciro kayo ku isoko mpuzamahanga katangiye gutumbagira dore ko igiciro cya toni imwe y’ayo mabuye cyavuye ku 44.090$ cyariho mu 2022 kikagera ku 61.520% muri uyu mwaka wa 2023.

Lithium ni ubwoko bw’amabuye y’agaciro yifashishwa ku kigero cya 80% mu gukora batiri zifashishwa mu modoka z’amashanyarazi, bateri za telefone, iza mudasobwa, iza camera n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda, Amb. Yamina Karitanyi, yavuze ko kuba ikigo Rio Tinto kinjiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro Rwanda, bigaragaza ubushake igihugu gifite mu guteza imbere ubucukuzi bwayo

Yagize ati: “Rio Tinto kwinjira mu Rwanda bigaragaza gahunda y’u Rwanda yo kurushaho kwagura no guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro."

Amb Karitanyi avuga ko iki gikorwa kandi kiri mu bigamije kurushaho kuzamura no kuvugurura
urwego rw’amabuye y’agaciro mu Rwanda hifashishijwe ibipimo byo ku rwego rwo hejuru bya ESG.

Mu 2018, Guverinoma y’u Rwanda yahamagariye abashoramari gushora mu bucukuzi no mu gutunganya Lithium mu rwego rwo gutuma igihugu kirushaho gukurura ishoramari ryo mu mabuye y’agaciro.

Rio Tinto Minerals Development Limited ni igice cya Rio Tinto, gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku isi ndetse kikaba gukorera mu bihugu 35.

Lawrence Dechambenoit, ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga muri Rio Tinto, yavuze ko bishimiye gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu gukoresha uburambe mpuzamahanga bafite babubyaza umusaruro mu gushakisha amabuye ya Lithium aboneka mu Ntara y’Iburengerazuba mu Rwanda.

Yagize ati: “Rio Tinto yishimiye gufatanya na guverinoma yu Rwanda, mu gukoresha uburararibonye n’uburambe dufite ku isi mu kwihutisha gushakisha ububiko bwa lithium mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.”

Kugeza ubu bivigwa ko amabuye ya Lithium naboneka mu Rwanda ari menshi bishobora gutuma inganda zikora Bateri z’imodoka cyane cyane iz’amashanyarazi zishinga inganda mu Rwanda, ikaba indi nyungu igihugu kizaba kibonye.

Mu 2021, habonetse Toni 540.000 z’ayo mabuye y’agaciro, ariko uko agenda akenerwa cyane, birasaba ko uwo musaruro wazaba wikubye gatatu muri 2025, ukazaba warikubye gatandatu mu 2030.

Kugeza ubu uko Isi irushaho gukenera gukora za batiri nyinshi n’imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi, Lithium irushaho gukenerwa, aho biteganyijwe ko mu 2025, hazaba hakenewe Toni zigera kuri Miliyoni 1.5 za Lithium naho mu 2030, hakazaba hakenewe Toni zisaga Miliyoni eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hello nibyizako iyi company igiyegutangira gucukura ububwoko gusa muzatubarize nimba ijya inacukura ubundi bwoko nka crystal murakoze

Elyse yanditse ku itariki ya: 13-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka