Kompanyi y’Abashinwa irimo gutanga ubutabazi ku bibasiwe n’ibiza

Ikompanyi y’u Bushinwa yubaka imihanda (CRBC), yifatanije na Leta y’u Rwanda mu gutabara no gutera inkunga abaturage basizwe iheruheru n’ibiza by’inkangu n’umwuzure ukabije, biherutse kwibasira Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Hatanzwe imfashanyo y'ibiribwa n'amafaranga
Hatanzwe imfashanyo y’ibiribwa n’amafaranga

Ni ibiza byahitanye abagera ku 131 ndetse hanangirika imitungo n’ibikorwa remezo byinshi, bizasanwa n’agera kuri Miliyari 130Frw, nk’uko Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ibigaragaza.

Muri byinshi byangiritse harimo n’inganda enye zitunganya amazi mu gihugu hose, zahagaritse ibikorwa nyuma y’umwuzure w’umugezi wa Sebeya watumye amasoko y’amazi izo nganda zakoreshaga yandura. Uturere twibasiwe cyane ni Rubavu, Rutsiro, Karongi, Ngororero na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Muri Rubavu na Nyabihu aho imihanda yangiritse cyane ndetse hagasenyuka inzu nyinshi z’abaturage, ni ho ikompanyi ya CRBC ishami ry’u Rwanda, yatangiriye ibikorwa by’ubutabazi itanga abakozi ndetse n’ibikoresho byo kwifashisha.

Iyi kompanyi yabashije gusibura igice cy’umuhanda cyari cyaragwiriwe n’inkangu, isura abakozi bahungabanyijwe n’ibiza, isuzuma imiterere y’ibyangiritse ndetse itanga imfashanyo.

Mu itangazo rya CRBC banditse bati "Abakozi bacu basigaye badafite aho baba kubera ibiza bahawe 5000Frw, kuri buri muntu ndetse n’ibiro bibiri by’ifu y’ibigori”.

Nanone kandi iyi kompanyi yatangiye ibikorwa by’ubujyanama mu by’imitekerereze, no guhumuriza abasizwe iheruheru hamwe n’imiryango yabo.

Icyo kibazo kikiba, Perezida Paul Kagame yoherereje ubutumwa bw’ihumure abagizweho ingaruka bose, ndetse abizeza ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeza kubaba hafi, na we ubwe by’umwhariko. Yanashimiye kandi abatandukanye bari mu bikorwa by’ubutabazi bitandukanye ku basizwe iheruheru.

Bafashije mu gusibura imihanda
Bafashije mu gusibura imihanda

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, na we yasuye uduce twibasiwe cyane muri Nyabihu ndetse no mu Karere ka Rubavu, ahegereye umupaka w’u Rwanda na RDC, aho yitabiriye gushyingura bamwe mu bahitanywe n’ibyo biza.

Mu rwego rwo gutera inkunga abaturage bibasiwe, Guverinoma yatanze toni 60 z’ibiribwa n’ibindi bikoresho kandi ikaba izakomeza kubashyigikira.

Nanone kandi Minisiteri y’Ubutabazi yashyizeho uburyo bwo kunyuzamo inkunga ku bari imbere mu gihugu no hanze yacyo, bashaka gutanga ubufasha bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka