Komite nyobozi ya Bugesera yose yeguye

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel n’abamwungirije bose beguriye icyarimwe, bakaba bakurikiye inkundura y’abayobozi b’uturere bamaze igihe begura.

Nsanzumuhire Emmanuel na we yinjiye mu nkundura y'abayobozi b'uturere bamaze iminsi begura ku mirimo yabo
Nsanzumuhire Emmanuel na we yinjiye mu nkundura y’abayobozi b’uturere bamaze iminsi begura ku mirimo yabo

Kuri iki cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018, ni bwo umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yagejeje ubwegure bwe ku nama njyanama y’Akarere ka Bugesera ariko kimwe n’abandi beguye akaba adatangaza impamvu.

Abamwungirije na bo ari bo umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Eric Ruzindana, na Priscille Uwiragiye wari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza bahise bamukurikira.

Bimaze kumenyerwa ko abayobozi beguye bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Akarere ka Gicumbi ni ko kaherukaga kweguza komite nyobozi yose, yari iyobowe n’umuyobozi w’Akarere Mudaheranwa, uwari umwungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Muhizi Jules Aimbable n’uwari ushinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Bugesera irimo amafuti menshi, nibisambo byinshi wawundi wabanjirije uyu uvuyeho yirirwaga mu birombe, n,bagitifu bimirenge, hanyuma akarangwa no gutonesha bamwe mu bakozi cyane cyane abagore ,abaka ruswa ishingiye ku gitsina, uyu nawe niba aribyi yigannye nagende, apfe urwuwambere apfuye

nimanzi yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

Biragoye cyane ndetse ntibyumvikana gusa imana irabizi byose kandi muhumure tuzarubamwo is bizagenda neza uRwanda ruhetswe n’iMana reka tugume ku mavi.

Mkalias yanditse ku itariki ya: 29-05-2018  →  Musubize

ubwo se umushinga wamazi wa kanyonyomba uraragizwa nande ko amazi Ku Rweru ari ikibazo

Watsap yanditse ku itariki ya: 29-05-2018  →  Musubize

ntibisanzwepe!!!!!!!!!!!!!! Nobese kombona ntamuyobozu cyimarahokabiri,2 nyumagato yarwagaju na emannywer ratachye? Ndamuchira byinchi yaramaze gukora

izibyose sitiov yanditse ku itariki ya: 28-05-2018  →  Musubize

leta nishake impamvu abayobozi bu turere bakomeje kwegura ubu nubu wakumva ngo acndi beguye ewe ntibyoreshye

irankunda jemus yanditse ku itariki ya: 28-05-2018  →  Musubize

Ndatunguwe cyane kuko abo bagabo yaba MAYOR, yaba Vice Mayor bari abakozi pe! bitangira akazi, ndetse hari byinshi byari bimaze guhinduka!!!! Mbifurije kubona akandi kazi keza ariko kandi akarere ka Bugesera karacyabacyeneye

YVES MANZI yanditse ku itariki ya: 28-05-2018  →  Musubize

Nikibazo Leta nishake impamvu aba bayobozi barikwegura sigusa kuko mukwezi kumwe gusa uturere dutatu dutakaje abayobozi nikibo pee gusa ngewe ndabona ari igitutu cyimihigo kandi birakwiyeko abagize nyobozi bose yakarere bahatahirije umugozi umwe ntibyitirirwe mey gusa

musabirema cyprien nyamagabe yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka