Komite nshya ya RPF yasabwe gukosora ibitaragenze neza
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi basaba komite nshya gukosora no kuzuza ibitarakozwe neza na komite icyuye igihe.
Babisabye mu nteko rusanjye y’uyu muryango yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 18 Werurwe 2016.

Rupiya Mathias, umuyobozi wungirije uhagarariye RPF mu Ntara y’Amajyaruguru, yabasabye ko bagomba gukora cyane bagacyemura ibibazo birangwa muri aka karere. Yatanze urugero rw’ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi, amazi, amashuri n’amavuriro.
Yagize ati “Ni mwe mugomba gukosora ibitaragenze neza kuko ari mwe muzabibazwa nubwo ayo makosa yakozwe mudahari.”
Yagaragaje n’ibindi bikorwa bikubiyemo imibereho myiza y’abaturag,e harimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ya gahunda za VUP na girinka bagakosora amakosa yagiye agaragaramo bakarwanya umwanda mu baturage.

Mvuyekure Alexandre, ucyuye ku buyobozi bwa RPF-inkotanyi mu Karere ka Gicumbi, ahererekanya ububasha na Mudaheranwa Juvenal mushya, yamusabye gukomeza kubakira ku byo bagezeho.
Mudaheranwa nawe yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo asabwa ariko asaba ubufatanye n’izindi nzego. Avuga ko ibyo ashyize imbere ari ukwihutisha iterambere ry’umuturage, bibanda ku bikorwa nka VUP gahunda ya Girinka no kubabumbira mu makoperative.
Yiyemeje gufasha mu kuvugurura inyubako z’umujyi no kwagura ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi byose bizateza umuturage imbere.
Abayobozi ba RPF kandi biyemeje gukomeza gusobanurira abaturage gahunda za Leta zirimo iya Ndi Umunyarwanda no gukora bakiteza imbere.
Ohereza igitekerezo
|
komite ntigirwa n’umuntu umwe. Ndasomye mbura Komite
IYO MURUBWIRA N’ABATOWE BOSE ARIKO, ndibaza hatatowe umwe gusa, cyane ko uwo yari azwi