Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yanyomoje HRW ku bantu yabitse ko bishwe

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yagaragaje ibinyoma biri muri Raporo y’Umuryango Human Rights Watch ishinja inzego z’umutekano z’u Rwanda kwica abashinjwa ubujura.

Nirere Madeleine (hagati), Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu aha ikiganiro abanyamakuru
Nirere Madeleine (hagati), Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu aha ikiganiro abanyamakuru

Ni raporo ishinja u Rwanda kwica abajura, yahawe umutwe ugira uti"All Thieves must be killed", yatangiye gukorwa kuva mu 2003 kugeza mu 2016.

Iyi raporo yasohotse muri Nyakanga 2017 ivuga ko hari Abanyarwanda 43 bishwe n’inzego z’umutekano zirimo abasirikare, abapolisi na DASSO.

Muri abo babeshyewe ko bishwe, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yagaragaje barindwi barimo uwitwa Majyambere Alfonse waje mu kiganiro iyi Komisiyo yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu.

Majyambere umwe mu bagaragajwe ko akiri muzima kandi byavugwaga ko yari yarishwe yavuze ko ntaho yigeze ahurira n’inzego z’umutekano.

Yagize ati "Nta cyaha nigeze nkora, sinigeze mfungwa ku buryo abantu bavuga ko nishwe nzira ubujura; nyoberwa aho abantu bakuye ayo makuru."

Majyambere Alphonse umwe mu bavugwaga na HRW ko yishwe n'inzego z'umutekano z'u Rwanda
Majyambere Alphonse umwe mu bavugwaga na HRW ko yishwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda

Umugore w’uwitwa Habyarimana Elias wagiye mu Bubiligi kwiga’ nawe yaje kuri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu kunyomoza amakuru y’urupfu rw’umugabo we. Uyu mubyeyi witwa Nikuze Pelagie yavuze ko bibabaje “kwica” umuntu kandi akiriho.

Ati "Umugabo wanjye aheruka mu rugo mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka, mutubarize impamvu yo kwica umuntu kandi akiriho. N’ubu muze mbahe nimero ze mumuhamagare."

Nikuze Pelagie washakanye na Habyarimana Elias washyizwe muri raporo ya HRW ko yishwe yavuze ko umugabo we ariho
Nikuze Pelagie washakanye na Habyarimana Elias washyizwe muri raporo ya HRW ko yishwe yavuze ko umugabo we ariho

Abandi bavugwa ni uwitwa Nsanzabera Tharcisse ufungiwe muri gereza ya Nyakiriba ufungiwe kwiba inka, Nyirabavakure Daphrose wimukiye muri Kongo, Karasanyi Majovan aragira inka z’uwitwa Segafuta Thomas.

Hari n’uwitwa Habyarimana Elias, Nzamwitakuze Donat ndetse na Hanyurwabake Emmanuel.

Hari abo Komisiyo ivuga bapfuye koko ariko ko bazize uburwayi, impanuka, abandi ngo ni abahimbwe ko bishwe nyamara batarigeze babaho; ariko hakaba n’abandi bishwe n’abantu ku giti cyabo.

Yagize ati " Iyi raporo irimo amakuru atari ukuri dushingiye ku bo twasanze bakiriho; kandi ntiwanashingira ku bagize inzego z’umutekano baba barishe umuntu ngo uvuge ko ari Leta yishe abaturage bayo."

"Twasanze hari abapfuye koko bishwe n’abantu ku giti cyabo, ababishe barimo n’abasirikare cyangwa abapolisi kandi barahanwa ndetse turacyakurikirana tureba niba koko barahanwe."

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu isaba abanyamakuru kujya gusura abavugwa muri Raporo ya Human Right Watch bakiriho kugira ngo bishirire amatsiko.

Kubeshyuza iyi raporo byamenyeshejwe abanyamakuru
Kubeshyuza iyi raporo byamenyeshejwe abanyamakuru

Iyi Komisiyo kandi ivuga ko hari indi raporo ya Human Rights Watch ya vuba ibeshya ko inzego z’umutekano zikorera iyicarubozo imfungwa, nayo ngo barimo guteganya kuyinyomoza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka