Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu iranenga raporo zikorwa ku burenganzira bwa muntu ku Rwanda

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu (NHRC), itangaza ko raporo z’imiryango mpuzamahanga zivuga ko uburenganzira bwa muntu butubahirizwa mu Rwanda, zirangwa no kwivuguruza kuko zinenga ariko zikisubiraho zivuga ko birimo gukemurwa.

Me Laurent Nkongoli uyoboye iyi komisiyo, avuga ko atangazwa n’uburyo izo raporo zigaragaza ko u Rwanda rubangamira uburenganzira bwa muntu ariko muri raporo imwe zikongera zigatangaza ko u Rwanda ruri kugora amavugurura anoze.

agira ati: “Raporo ya vuba nafatiraho urugero ni iyakozwe n’inzego z’ubutasi za Leta zunze ubumwe za Amerika; aho banenga ibikorwa mu Rwanda, ariko bakagaruka bivuguruza ko amategeko abikosora arimo yigwaho.

Umuntu akibaza icyo banenga kuko nta kwica amategeko cyangwa uburangare biba byabayeho.”

Me Nkongoli uvuga ko yasomye za raporo zikorwa n’imiryango mpuzamahanga, yabisobanuye mu kiganiro NHRC yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 31/05/2013. ikiganiro cyari kigamije itegeko rigenga iyo Komisiyo no kugaragaza bimwe mu byo yagezeho muri uyu mwaka ushize.

Visi Perezida wa NHRC, Kayumba Deogratias yongeyeho ati: “N’ubwo nta byera ngo de, uburenganzira bwa muntu burubahirizwa mu Rwanda.”

ibyo yavuze ko abishingira ku kuba inzego nyinshi zishishikariye gukemura ibibazo bijyanye n’akarengane no kwita ku mibereho myiza y’abatishoboye.

Muri uyu mwaka ushize wa 2012-2013, NHRC itangaza ko yakoze raporo zivuga ku mibereho y’abagororwa mu magereza, ku bwicanyi bukorerwa mu miryango, uburenganzira ku buzima no ku macumbi cyane cyane ay’abasigajwe inyuma n’amateka.

ku kibazo cy’abagororwa. NHRC ivuga ko yasuzumye niba ikibazo cy’abagororwa barangiza ibihano ntibarekurwe cyarakemutse. iyi komisiyo ikavuga kandi isaba amagereza kubika za dosiye z’abagororwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

NHRC kandi ngo yasanze ubwicanyi bukorerwa mu ngo bushingiye ku mitungo, guhemukirana hagati y’abashakanye hamwe n’urugomo rukomoka ku businzi n’ibiyobyabwenge muri rusange. Mu bindi basuzumye harimo kureba niba abanyabyaha bahanwa, ariko basanze hose bikorwa.

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu kandi ivuga ko ibibazo yagejweho n’itangazamakuru birimo ihohoterwa n’ihutazwa ry’abaturage mu gihe hubahirizwa gahunda za Leta, izabigeza ku nzego zibishinzwe.

Bimwe mu byo abanyamakuru bamenyesheje NHRC ni ikibazo cy’abana bavuka ku babyeyi batasezeranye cyangwa mu buryo butifuzwa, usanga barerwa n’umubyeyi w’umugore gusa.

ikindi ni uko ubukene bukomeza kwiyongera kubera ubusaza cyangwa ubumuga, abagore bacururiza mu mihanda n’abamotari bafatwa mu buryo bubahutaza nabyo byatanzweho ikifuzo.

NHRC ireba imiterere y’uburenganzira bwa muntu mu gihugu, ikageza raporo ya buri mwaka kuri Perezida wa Repubulika, ku Nteko ishinga amategeko(imitwe yombi), kuri Guvernema no ku Rukiko rw’ikirenga.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu iyobowe na Me Nkongoli Laurent, ahubwo uyu ni umwe mu Bakomiseri bayo. Iyobowe rero na Madamu NIRERE Madeleine. Ikindi ni uko ari NCHR mu magambo ahinnye y’icyongereza aho kuba NHRC. Mwibagirwa kandi kuyita Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu. Mwajya munanoza imyandikire y’ikinyarwanda kuko harimo amakosa menshi. Murakoze

Ndatus yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka