Komisiyo y’amatora iravuga ko uzatora imfabusa nawe azaba yigize imfabusa

Umuyobozi wungirije wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Ndahiro Kansanga Marie Odette, arasaba Abanyarwanda bazitabira amatora kuzatora neza umukandida bumva ari ingirakamaro kuko ngo uzatora imfabusa azaba nawe yigize imfabusa.

Ibi Ndahiro Kansanga yabivugiye mu murenge wa Kigabiro muri Rwamagana, tariki 27/08/2013, ubwo hiyamamazaga abagore 26 bahatanira kuzahagararira abagore mu ntara y’Uburasirazuba mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda y’imyaka itanu itaha kuva mu 2013 kugera mu 2018.

Uyu muyobozi wa Komisiyo y’Amatora yasabye Abanyarwanda bazatora bose kuzakoresha umwanya n’ububasha bazaba bahawe mu matora bagatora ingirakamaro kandi bagakurikiza amategeko kugira ngo hatazagira upfusha ubusa ijwi rye mu matora.

Abakandida bari bakucyereye barimbye nk'abagiye kurambagiza amajwi koko.
Abakandida bari bakucyereye barimbye nk’abagiye kurambagiza amajwi koko.

Madamu Ndahiro Kansanga yagize ati “Iyo utoye nabi ijwi ryawe rikaba imfabusa uba nawe wigize imfabusa kuko baba baguhaye umwanya wo kugira ijambo ku buzima bw’igihugu ukawupfusha ubusa. Ibyo ntabwo bikwiye Umunyarwanda w’Intore w’iki gihe.”

Gutora nabi ngo birimo nko gutora abakandida babiri cyangwa imitwe ya politiki ibiri ku rupapuro rumwe rw’itora, kugerageza gutorera ku mpapuro ebyiri n’ibindi umuntu utora yakora byose binyuranyije n’amabwiriza. Icyo gihe ngo umuntu utora aba apfushije ubusa ijwi rye kandi uyu muyobozi asanga n’umuntu ukora ibyo aba yipfushije ubusa ubwe.

Muri uyu muhango, abitabiriye kwiyamamaza muri Kigabiro bamenyeshejwe amabwiriza yo gutora abazahagararira abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko ndetse anababwira na bimwe mu byahindutse bimwe mu byahindutse nyuma y’amatora Abanyarwanda baherutsemo ubushize.

Ibi birimo ko amatora azatangira isaa moya za mu gitondo kandi yajyaga atangira saa kumi n’ebyiri, harimo kuba abazatora bashobora kuzahitamo gukoresha ikaramu bakandika mu mwanya wabugenewe bari basanzwe bateramo igikumwe.

Imbaga y'abaturage baje kumva abiyamamaza yabuze aho kwicara no kugama izuba.
Imbaga y’abaturage baje kumva abiyamamaza yabuze aho kwicara no kugama izuba.

Abiyamamazaga muri Kigabiro ni abagore 26 bahatanira imyanya 6 y’abadepite bazahagararira abagore bo mu Ntara y’Uburasirazuba. Bari biyamamaje kandi mu murenge wa Nzige naho mu karere ka Rwamagana mu gitondo cy’uwo munsi.

Amatora rusange y’abadepite mu Rwanda azaba kuwa 16/09/2013 aho hazatorwa abadepite 53 mu bakandida biyamamaje bigenga n’abahagarariye imitwe ya politiki. Kuwa 17/09/2013 hazatorwa abahagarariye abagore naho kuwa 18/09/2013 hatorwe abahagarariye urubyiruko n’abafite ubumuga.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka