Komisiyo ngengamyitwarire izashimangira imyitwarire myiza muri RPF-Inkotanyi
Mu nama y’inteko y’abagize umuryango RFP-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke yateranye tariki 17/03/2012, abayitabiriye batoye komite ngenzuzi ndetse na komisiyo ngengamyitwarire mu muryango wa RPF-Inkotanyi.
Senani Benoit wongeye gutorerwa kuyobora komisiyo ngengamyitwarire mu muryango wa RPF-Inkotanyi yavuze ko iyi komisiyo muri manda icyuye igihe babashije kugera ku bikorwa byinshi nko kugira inama abanyamuryango no guhugura komisiyo ngengamyitwarire ku rwego rw’imirenge.
Senani avuga ko we n’abo bafatanije bazarebana ubushishozi imyitwarire y’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi muri Nyamasheke, haramuka hagize uteshuka ku nshingano yo kwitwara neza bakamugira inama bakamugarura mu murongo w’umuryango.
Yongeraho ko binyuze mu mahugurwa bazakomeza guha ubumenyi abagize komisiyo gengamyitwarire zo mu mirenge kugira ngo bajye baba hafi y’abanyamuryango, bamenye uko bahagaze mu rwego rwo kurushaho gushimangira imyitwarire myiza ku banyamuryango.
Iyi komisiyo izakomeza guharanira ko abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bahorana ubumwe bagafatanyiriza hamwe ngo bagere ku ntego zabo ndetse no guteza imbere umuryango, aha bakazaba banateje imbere igihugu muri rusange.
Uwari uhagarariye RPF-Inkotanyi ku rwego rw’intara, Nirere Francoise, yavuze ko abatowe ku rwego rw’akarere bazakomeza ku rwego rw’intara ngo batore komisiyo ngenzuzi ndetse na komisiyo ngengamyitwarire ku rwego rw’intara.
Emmanuel NSHIMIYIMANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|