Komiseri wa AU yaganiriye na Perezida Kagame ku kibazo cya Kongo
Komiseri ushinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame mu rwego rwo gutegura raporo kibazi cy’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo, kizafatirwa umwanzuro n’abakuru b’ibihugu bya Afurika mu mpera z’uku kwezi.
Komiseri Lamamra na Perezida Kagame bageze ku mwanzuro wo gushyira muri raporo izifashishwa mu gusesengura ikibazo cya Kongo giherewe mu mizi, hatitawe gusa ku birebana n’umutwe wa M23.
“AU igomba no kuzaganira ku kibazo cy’indi mitwe iba muri Kongo iteza umutekano muke muri icyo gihugu no mu baturanyi bacyo”; nk’uko Ministiri Louise Mushikiwabo, w’ububanyi n’amahanga yatangaje, nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida wa Repubulika na Komiseri wa AU, kuri uyu wa mbere tariki 07/01/2013.
Leta y’u Rwanda yishimiye ko Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe wayigaragarije ubushake bwo kwiga ku kibazo cya Kongo, ugihereye ku mpamvu za kera zirimo icibwa ry’imipaka, rinengwa kuba ritarakurikije isano abaturage bari bafitanye.
Komiseri Lamamra amaze iminsi itatu mu Rwanda nyuma yo kuva i Kinshasa n’i Goma muri Kongo, akaba yarasuye imipaka ihuza ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Mu Rwanda Lamamra yasuye inkambi y’agateganyo ya Nkamira, hamwe n’ikigo cya Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, cyakira abitandukanya n’umutwe wa FDLR.
yagize ati “Nishimiye kuba narize byinshi mu rugendo nagiriye mu karere, kandi nkaba nizera ko bizafasha umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe gusesengura ikibazo cy’amakimbirane akunze kuvugwa mu karere, hashingiwe ku kuri kandi mu buryo buzana amahoro arambye”.
Ku matariki ya 27 na 28 z’uku kwezi kwa mutarama 2013, i Addis Ababa muri Ethiopia ku cyicaro cya AU, hateganijwe inama isanzwe ngarukamwaka y’abakuru b’ibihugu by’Afurika, izaba irimo kwiga ku bibazo by’Afurika birimo intambara n’amakimbirane byibasiye ibihugu bigize uyu mugabane.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|