KOICA izafasha Polisi y’igihugu mu kurinda umutekano mu bice byose bikenewe

Ikigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere (KOICA) cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Polisi y’igihugu yo kuyifasha kongera ubumenyi muri gahunda zose zikenewe, nk’uko byemejwe n’impande zombi mu isinywa ry’aya masezerano kuri uyu wa 08/10/2013.

Aya masezerano ateganya ubufasha buzibanda ku mahugurwa yo kongerera ubushobozi no kwigisha kubaka abapolisi, umutekano wo mu muhanda no kwirinda ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, nk’uko umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Damas Gatare yabitangaje.

Umuyobozi wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana, ahererekanya amasezerano n'umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Kim Sang Chul.
Umuyobozi wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana, ahererekanya amasezerano n’umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Kim Sang Chul.

Yagize ati: “Harimo n’uko KOICA izafasha Polisi y’u Rwanda gukurikirana ibintu bijyanye n’ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga. Ibyo byose rero muri kwa kongerera abapolisi ubumenyi, mu mahugurwa azahabwa abapolisi, mu bikoresho bizagenda bitangwa bizafasha abapolisi gukurikirana.”

Kim Sang Chul, uhagarariye KOICA mu Rwanda, yatangaje ko ibyo babikoze mu rwego rwo kurengera umutekano w’abaturage, harimo n’Abanyakoreya bakorera mu Rwanda hirya no hino.

Abayobozi ku ruhande rwa Polisi y'igihugu no ku ruhande rwa KOICA bafata ifoto y'urwibutso.
Abayobozi ku ruhande rwa Polisi y’igihugu no ku ruhande rwa KOICA bafata ifoto y’urwibutso.

Aya masezerano nta gihe giteganyijwe azamara, akazajya avugururwa bitewe n’uko imikoranire iri kugenda.

KOICA isanzwe ifasha Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo guteza imbere ikoranabuhanga, aho hari imishinga byinshi y’iterambere n’uburezi iteramo inkunga.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

NIBYIZA KD BIRANEJEJE,KUBA NABANYAMAHANGA BEMERA KO DUFATANYA GUCUNGA UMUTEKANO W,IGIHUGU CYACU .

AdelineNGOMA ,IBURASIRAZUBA.KIBUNGO yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

ubufatanye nkubu buba bukenewe igihe cyose kandi bukagirira abanyagihugu akamaro; ibi rero ni ibyo gushimwa na buri wese.

hirwa yanditse ku itariki ya: 8-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka