Ko dufite abagore beza, kuki barwara amavunja?- Shehe Bahame Hassan

Shehe Bahame Hassan watumiwe mu mwiherero w’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore(CNF), avuga ko Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) ihangayikishijwe n’ibibazo birimo amavunja.

Shehe Bahame Hassan aribaza impamvu u Rwanda rufite abagore beza ariko ingo bashinzwe kureberera zikabamo umwanda n'imirire mibi
Shehe Bahame Hassan aribaza impamvu u Rwanda rufite abagore beza ariko ingo bashinzwe kureberera zikabamo umwanda n’imirire mibi

Bahame Hassan ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri MINALOC; akaba yitabiriye umwiherero w’abahagarariye CNF urimo kubera i Kigali.

Shehe Bahame agira ati:"Ko dufite abagore beza nkamwe kandi bafite imbaraga, kuki ariya mavunja? Byumvikane ko hari abatazi inshingano zabo".

"Hakenewe kumenya ngo isuku mu rugo kwa Bahame imeze ite! Ese wa mwana w’umukobwa twahabonaga yagiye he! Ibyo bizadufasha gukemura byinshi mu bibazo biri mu miryango yacu".

Akarere ka Gicumbi mu majyaruguru, ni kamwe mu turere turimo kuvugwamo amavunja, ahagaragaye abaturage bayarwara ku birenge no ku ntoki.

Niyonsaba Liberata uhagarariye amashyirahamwe y’abagore muri ako karere, avuga ko ikibazo cy’amavunja cyari gisanzweho, ariko ko impamvu cyavuzwe cyane ngo ari uko bari muri gahunda yo kuyarwanya.

Ati:"Ni ikibazo cy’umwanda mu mazu aho imbaragasa zitera amavunja zihisha mu mukungugu hasi cyangwa mu nkuta zasadutse; turimo gusaba abaturage gukurungira amazu hasi no ku nkuta".

Niyonsaba avuga ko mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka wa 2018 ikibazo cy’amavunja muri ako karere kizaba cyabaye amateka.

Abayoboye inzego zigize CNF mu gihugu hose bari mu mwiherero w'iminsi ibiri i Kigali, guhera kuri uyu wa gatandatu
Abayoboye inzego zigize CNF mu gihugu hose bari mu mwiherero w’iminsi ibiri i Kigali, guhera kuri uyu wa gatandatu

Hari abahagarariye CNF basaba MINALOC gutegeka abayobozi b’inzego z’ibanze kwitabira umugoroba w’ababyeyi kugira ngo abaturage babigireho. Aha niho CNF ivuga ko hacocerwa ibibazo byose biri mu miryango.

Photo3, Ministiri Nyirasafari(wicaye ahabanza), asaba abagize CNF kugaragaza guca burundu umwanda, imirire mibi, ubuzererezi bw’abana, gutwita kw’abangavu n’ibindi

Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperence yatangije uyu mwiherero asaba CNF gushaka ibisubizo by’ibibazo birimo umwanda mu ngo, amakimbirane, guta amashuri, gutwita kw’abangavu ndetse n’imirire mibi.

Uyu mwiherero w’iminsi ibiri uhuje abagize CNF guhera ku rwego rw’umurenge kugera ku rwego rw’Igihugu, ukaba uzasuzuma imikorerera y’abagore mu muryango nyarwanda, ndetse no gutegura amatora y’abazavamo abadepite muri uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka