KLM yahombye miliyari 7.1 z’Amayero kubera Covid-19

Icyorezo cya Covid-19 cyatumye Sosiyete ikomeye y’ubwikorezi bwo mu kirere yigenga ihuriweho n’Abafaransa n’Abaholandi, KLM, itakaza ibice bibiri bya gatatu (2/3) by’abakiriya bayo biyiteza igihombo cya miliyari 7.1 z’Amayero mu mwaka wa 2020.

Sosiyete ya KLM yahombejwe bikomeye na Covid-19
Sosiyete ya KLM yahombejwe bikomeye na Covid-19

Umubare w’abakiriya b’iyo Sosiyete izobereye mu by’indege, cyangwa serivisi yatangaga zagabanutseho 59% muri 2020 ugereranyije n’izo yatangaga mu 2019, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa ‘Le Figaro’.

Icyo ngo ni igihombo gikomeye itigeze igira kuva yabaho, cyaturutse ku cyorezo cya Covid -19, cyibasiye isi yose kuva mu mpera z’umwaka wa 2019 n’ubu kikaba kigihari. Icyo cyorezo cyagize ingaruka ku bikorwa by’ubukungu bitandukanye harimo n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Mu itangazo ryasohowe n’iyo sosiyete y’ubwikorezi ku wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021, abakiriya bagabanutse ku rwego rwa 59% ugereranyije no mu mwaka wa 2019, aho binjije Miliyari 11.1 z’Amayero.

Ubuyobozi bwa KLM bubinyujije muri iryo tangazo bwagize buti ”N’ubundi twateganyaga ko igihembwe cya mbere cya 2021 kizaba kigoye cyane, kandi uko bigaragara ni uko kongera gusubira ku murongo twariho bikigoye, gusa hari icyizere ko abagenzi bazongera bakiyongera mu gihembwe cya kabiri n’icya gatatu kubera inkingo zabonetse”.

Kimwe n’izindi sosiyete z’indege, Kompanyi y’indege y’u Rwanda (RwandAir), nayo yagize igihombo cyatewe n’icyorezo cya Coronavirus, kuko indege zayo uretse izitwara imizigo, izitwara abantu zamaze igihe kinini zidakora.

Gusa nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabigarutseho muri Mata 2020, ` RwandAir kimwe n’ibindi bigo by’ingenzi bizakenera inkunga ya Leta ndetse no koroherezwa kugira ngo bishobore kongera gukora neza mu gihe icyorezo cya coronavirus kizaba kirangiye.

Ibyo byavuzwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aganira n’abashoramari barenga 400 baturuka hirya no hino ku isi, bari bahujwe na ‘Invest Africa’ mu rwego rwo kuganira ku bibazo by’ubukungu bishobora guterwa na Covid-19, n’ingamba ziriho zo kugira ngo ubukungu butazahungabana cyane.

RwandAir nayo yarahombye kuko yamaze igihe kinini idakora
RwandAir nayo yarahombye kuko yamaze igihe kinini idakora

Umushoramari w’umuherwe ukomoka muri Afrika y’Epfo witwa Rob Hersov, icyo gihe yabajije Perezida Kagame icyo atekereza ku ngaruka z’icyo cyorezo ku bwikorezi bwo mu kirere ‘aviation’ nko kuri kompanyi zari zikiyubaka nka RwandAir, ikaba ishobora kuzasubizwa inyuma n’ingaruka za Covid-19.

Perezida Kagame yavuze ko RwandAir, itandukanye cyane na Kompanyi nini z’indege zo kuri uyu mugabane nka ‘Ethiopian airlines’ yamaze kugira isoko ryagutse ku isi, kuko RwandAir yo ikiri nto, irakiyubaka, ariko ko kimwe n’ibindi bigo bitandukanye izakenera kongererwa ubushobozi kugira ngo yongere gukora neza.

Perezida Kagame yagize ati “Turashaka kureba uko twazongeramo ubushobozi kugira ngo ikomeze ibikorwa byayo, kandi ikomeze kwaguka nk’uko yari imaze kubigeraho. RwandAir, kimwe n’ibindi bigo bimwe na bimwe bizakenera kongererwa igishoro kugira ngo byongere gukora nyuma y’igihombo bizaba byaragize kubera icyorezo tutazi n’igihe kizarangirira”.

RwandAir yongeye gutangira gutanga serivisi muri Nyakanga 2020, kandi ibikorwa byayo bigenda neza kuko mu byumweru bibiri bishize, nibwo yatangije ingendo zayo i Bangui muri Santrafurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka