Kiziba: Komite yari ihagarariye impunzi yasheshwe ishinjwa kuzigumura
Minisiteri y’ishinzwe kurwanya Ibiza no Gucyura impunzi (MIDMAR) itangaza ko yafashe umwanzuro wo icyemezo cyo guhagarika komite ihagarariye impunzi mu nkambi ya Kiziba.

MIDMAR yabikoze nyuma y’igihe hagaragara ibikorwa by’imyigaragambyo mu nkambi y’impunzi ya Kiziba. Yavuze ko yafashe icyo cyemezo mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa bikomeze kugenda neza muri iyi nkambi.
Mu utangazo yashyize ahagaragara, yavuze ko igenzura ry’ibanze ryagaragaje ko komite ihagarariye impunzi ari yo yari yihishe inyuma y’imyivumbagatanyo yari imaze iminsi ihaba.
Ngo iyo komite yagumuraga impunzi ku nzego z’ubuyobozi bwa Leta n’abafatanyabikorwa; zikababuza kugera mu nkambi, zigateza akaduruvayo mu nkambi, bigateza umutekano muke mu nkambi no mu nkengero zayo.
Iyi minisiteri kandi yamenyesheje ko imyitwarire mibi, akaduruvayo n’ubushotoranyi bigaragara mu nkambi ya Kiziba bihabanye n’amategeko kandi ko bigomba guhita bihagarara hagamijwe kugarura amahoro, umutekano no kubahiriza amategeko mu nkambi no gukoresha ibiganiro mu gukemura ibibazo bihari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|