Kiyombe: Bamwe baracukijwe muri gahunda ya VUP ntibabimenya
Mu gihe bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kiyombe bakora muri gahunda ya VUP bishimira iterambere bamaze kugeraho, bamwe mu bageze mu zabukuru bo bahabwaga inkunga y’ingoboka inyuze muri iyi gahunda bo bavuga ko batakiyibona, ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko abakiri muri iyi gahunda bose bagihabwa iyi nkunga uretse abacukijwe.
Uwamahoro Dancille atuye mu kagali ka Tovu aribana nyuma y’uko umugabo we amutaye akishakira undi mugore. Avuga ko yamusize mu nzu ya nyakatsi no mu bukene bukabije. Aho VUP iziye ngo yahawe akazi arakora none ubu yamaze kwikura muri nyakatsi ndetse ngo biranashoboka ko yazaguramo n’inka.

Ibyiza bya VUP ntabwo byageze ku bafite imbaraga gusa kuko n’abakuze bahabwa amafaranga y’ingoboka. Umukecuru Kabagande Eunania avuga ko mbere yahabwaga inkunga y’ingoboka binyuze muri VUP nk’umuntu ukuze kandi utishoboye.
Gusa ngo ubu umwaka urashize atarongera kubona iyi nkunga kandi ntazi impamvu yabyo. Ubundi ngo iyi nkunga yamufashaga mu mibereho ye, akabonera n’umwuzukuru we ikaye ndetse akaba yaranabashije kwiguriramo ihene.

Agira ati “ Amafaranga Kagame yanyemereye sinkiyabona. Sinzi impamvu batakiyampa hashize hafi umwaka kandi yaramfashaga rwose. Uyu mwuzukuru niho yakuraga ikaye n’umwenda wo kwambara. Aka gahene nakaguze amafaranga Kagame yampaye.”
Asubiza iki kibazo cy’abatakibona inkunga y’ingoboka, Munyangabo Celestin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiyombe avuga ko iyi nkunga idahoraho kuko abayihabwa bageraho bagacutswa igahabwa abandi nabo batishoboye.
Gusa ngo ubu aba bahabwa iyi nkunga basigaye babumbirwa mu matsinda ndetse bakanakangurirwa kwizigama kugira ngo nibamara gucucwa bazabone ikibagoboka.
Uretse abahabwa inkunga y’ingoboka kubera ko batishoboye, abagifite imbaraga bo bahabwa akazi bakora bagahembwa. Hari ariko n’abagaragaza ko bashoboye gukora bagahabwa amafaranga y’inguzanyo bishyura ku nyungu nke ya 2 ku ijana mu gihe cy’umwaka.
Abafashwa muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kiyombe basaga gato ibihumbi 6 mu gihe umurenge wa wose utuwe n’abasaga ibihumbi 17.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|