KivuWatt yigije inyuma igihe cyo kuzaba yagejeje ku Banyarwanda amashanyarazi aturuka kuri Gaz Methane

Sosiyete ya KivuWatt yashinzwe imirimo yo kubyaza amashanyarazi gazi yo mu Kiyaga cya Kivu iravuga ko aya mashanyarazi atazaboneka mbere y’ukwezi kwa 3/2015, mu gihe byari byitezwe ko bitazarenga ukwezi gutaha kwa 11/2014 aya mashanyarazi amaze imyaka ategerejwe yabonetse.

Kuri iki kibazo cyo kwigiza inyuma igihe bari kuba barangirije uyu mushinga, Ubuyobozi bwa KivuWatt buvuga ko bagize ikibazo cy’ibikoresho batumyeho birimo n’amamashini atandukanya gazi methane n’amazi bigatinda kuza.

Aha bari bagiye kureba ni aho gaz methane izajya isohokera.
Aha bari bagiye kureba ni aho gaz methane izajya isohokera.

Hagiye hagaragara ibibazo bitandukanye mbere byagiye bidindiza irangizwa ry’imirimo y’uyu mushinga, birimo kuba na Leta y’u Rwanda idasobanukiwe n’ibirimo gukorwa, kuko nta nyigo yabyo yigeze ihabwa.

Hari hagaragayemo kandi ibindi bibazo birimo ikibazo cy’amasezerano n’indi sosiyete ya Sivicon. Sivcon ni Kompanyi yari yatsindiye ku ikubitiro imirimo yo kubyaza muri gazi methane amashanyarazi ariko ikaza kunanirwa igasimburwa na KivuWatt.

Mu gihe ngo mu masezerano KivuWatt yagiranye na Sivicon hari harimo ko Sivicon yagombaga gusigira KivuWatt ibikoresho byose byari bimaze kugera ahakorerwa imirimo, nyuma ngo haje kuvuka ikibazo mu masezerano kiza gutuma Sivicon, ifatira i Mombasa imwe mu mashini zitandukanya gaz methane n’amazi (separator).

Ngo byadindije imirimo kuko mu gihe iki gice cya mbere cyagombaga kurangira mu Gushyingo uyu mwaka, KivuWatt ngo yatumijeho imashini eshatu zaburaga zirimo n’iyo separator ngo zikaba zizagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha.

Igr Mugiraneza Jean Bosco, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), nyuma yo kumva ibisobanuro Ubuyobozi bwa KivuWatt bwahaye itsinda ry’abasenateri bo muri Komisiyo y’Ubukungu n’Iterambere, avuga ko igihe cya bugufi gishoboka kugira ngo babashe gutanga ingufu z’amashanyarazi zituruka ku gaz methane ari muri Werurwe 2015.

Si ubwa mbere uyu mushinga waba udindiye kuko umaze imyaka utegerejwe na benshi gukemura ikibazo cy'amashanyarazi mu gihugu.
Si ubwa mbere uyu mushinga waba udindiye kuko umaze imyaka utegerejwe na benshi gukemura ikibazo cy’amashanyarazi mu gihugu.

Ibi kandi byanemezwaga n’ukurikirana iyi mirimo ya KivuWatt yo kubyaza gaz methane mwo amashanyarazi wabanje kuvuga, ariko ubona afite icyizere gike, ko muri Mutarama 2015 bashobora kuba batangiye gutanga umuriro w’amashanyarazi.

Nyuma yo guhatwa ibibzo n’abasenateri ndetse n’Ubuyobozi bwa REG bakaba bavuze ko gutanga umuriro bishoboka hagati ya Werurwe na Nyakanga 2015.

Ubwo Abasenateri bo muri Komisiyo y’ Iterambere ry’ Ubukungu n’Imari basuraga uyu mushinga wa KivuWatt baje kureba aho ugeze, ibibazo birimo n’ibyo bashobora gukoraho ubuvugizi, bakaba bagaragarijwe impungenge z’uko nta buryo bufatika bwo gukurikirana ibi bikorwa kuko nta nyigo (design) y’uru ruganda ruzatunganya gaz methane rukayibyaza amashanyarazi rwiyemezamirimo yagaragaraije Leta y’u Rwanda.

Ibi bikaba byabateye impungenge kuko igihe cyose bagize ubukererwe bajya bifatwaza impamvu wenda zitari ngombwa kuko nta buryo Leta y’u Rwanda ifite bwo kumenya ibirimo kuhabera.

Ikindi ngo ni uko kubera ko uyu mushinga ari ubwa mbere ubayeho hari igihe ushobora guhura n’ikibazo batagihari hakabura uburyo bwo kugikemura bikaba byanagira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda.

Ibibazo nk’ibi bikaba ari byo byatumye itsinda ry’Abasenateri bo muri Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari basaba ko KivuWatt igaragaza inyigo (design) y’uru ruganda. Igr Mugiraneza Jean Bosco, we avuga ko byose bizaturuka ku masezerano bafitenye na Leta y’u Rwanda.

Yagize ati “Nituramuka dusanze biteganyijwe ko iyi nyigo bagombye kuyitanga bazayiduha ariko mu gihe byaba bimeze ukundi byasaba kumvikana kuko ni ngombwa ko iyo nyigo bayiduha.”

Igr Mugiraneza akaba yatangarije Abasenateri bo muri Komisiyo y’Ubukungu n’Iterambere ko impamvu KivuWatt yitwara uko yishakiye ari uko ari ba rwiyemezamirimo bigenga kandi bakoresha amafaranga yabo.

Biteganyijwe ko iyi kompanyi nyuma kubyaza gaz methane mwo amashanyarazi izayagurisha Leta y’u Rwanda.

Imirimo yo kurangiza icyiciro cya mbere cy’uruganda rwo kubyaza gaz methane mwo amashanyarazi ihinduriwe igihe inshuro zirenga enye kuko ku ikubitiro amasezerano yagaragazaga ko byagombye kuba byararangiye mu 2012.

Nyuma baje kubwira Minisitiri w’Intebe ko bazaba barangije bitarenze Werurwe 2013. Bimaze kubananira bongera kubwira Perezida wa BAD Donald Kaberuka ubwo yari mu Rwanda muri Mata ko bazaba barangije bitazenze muri Zzeri 2014.

Muri Kanama 2014, uwari Minisitiri w’Ibikorwaremezo Prof Silas Lwakabamba, we akaba yarabasuye bamubwira ko batagombaga kurenza ukwezi kwa 11/2014 bataratanga amashanyarazi none ubu bakaba bavuga ko aya mashanyarazi aturuka kuri gaz methane azaboneka hagati ya Werurwe na Nyakanga 2015.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko rwose mubona iri tsita birenge mubona koo Atari ryo rigenda ritundindiza aheza twari turi kwereka, nubwo bwose tuba tuzagera ariko igihe twakagereyeyo sicyo tugererayo hagakwiye gufatwa ingamba ziboneye izi ngufu zikaboneka rwose

jean yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

mu rwego rwo kuzarangiza neza uyu mushinga no gutanga ibnitu byiza nta kibazo gusa harebwe uburyo bitakongera kwimurwa

mugiraneza yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka