Kivuruga: Kugira umugore muto bituma adahabwa inkunga y’ingoboka
Léonard Ndayahoze utuye mu Mudugudu wa Musekera mu Kagari ka Sereri, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, uvuga ko yavutse mu mwaka w’1923, avuga ko abayeho mu buzima bugoye kandi akaba adahabwa inkunga y’ingoboka ngo kuko afite umugore ukiri muto.
N’ubwo Ndayahoze afite umugore ukiri muto, nta kazi uyu mugore afite akora uretse kujya guca inshuro kugira ngo aramire umuryango we, gusa ngo biragoranye kuko atabona aho akora iminsi yose.
Uyu musaza Ndayahoze avuga ko yigeze gushyirwa ku rutonde rw’abafashwa muri VUP kugira ngo ajye agenerwa inkunga y’ingoboka nyuma akaza gukurwaho kubera ko afite umugore ukiri muto.

Ati “Mu mudugudu banshyize muri VUP, banshyira ku rutonde, bageze aho rero bankuramo kuko ndi kumwe n’uwo mugore mfite. Ndababwira nti ‘ko ndi ku rutonde munkuriyeho iki?’ Baravuga ngo ‘mfite umugore muto azahinga niwe uzancira inshuro’”.
Ndayahoze utuye mu nzu yubakiwe na World Vision nayo igaragara ko imaze gusaza, akomeza avuga ko barya kabiri ku munsi ariko ngo hakaba n’igihe byanze bakabona amafunguro rimwe ku munsi bitewe n’uko umugore ariwe ushaka icyo bari burye wenyine, kandi akaba hari igihe abura aho guca inshuro.
Abaturanyi ba Ndayahoze nabo bemeza ko uyu musaza akwiye ubufasha gusa bakaba batazi igituma adafashwa nk’abandi bantu bakuze, kuko bavuga ko hariho n’abafashwa arusha ubukuru kandi bamurusha n’ubushobozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Justin Kalisa, avuga ko abantu bakuze bose atari ko bagenewe inkunga y’ingoboka, kuko umuntu ashobora kuba ashaje ariko akomeye mu buryo bw’ubushobozi.
Ati “Icyo cyonyine cyo kuvuga ngo afite umugore ushoboye gukora, atari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri (by’ubudehe) birahagije ko adahabwa inkunga y’ingoboka”.
Kalisa akomeza avuga ko icyo bamufasha nk’ubuyobozi bashakira umugore we icyo akora muri gahunda zinyuranye za VUP (Public works), gusa muri uyu Murenge wa Kivuruga ibi bikorwa ntibirahagera ariko ngo mu gihe bizaba bihageze nta kabuza ko uyu mugore wa Ndayahoze yazahabwa icyo akora agahemberwa umubyizi yakoze.


Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Umugore muto w’imyaka ingahe?
Ese World Vision yo yubatse inzu igasiga itayihomye yo buriya ibyayo ni byiza? yubatswe mu wuhe mwaka? muzatubarize imirimo y’ibyagombaga gukorwa kuri iriya nzu n’agaciro kabyo wasanga yarabariwe za miliyoni.Uwo musaza we yihangane buriya napfa Gitifu azavuga ko bari mu nzira yo kumusanira inzu no kumubonera iyo nkunga.
Ubu se uyunguyu amarira iki umugore we koko, ubu uyu mugore aba yarajyanywe no kuzungura.
Ese ko mutatwereka uwo mugore kandi ariwe pfundo ry’ikibazo. Ushobora gusanga afite imyaka 75 mukaba ariwe mwita muto ugereranyije numugabo we, cyangwa afite 30 akaba ashoboye guhahira urugo.
yoo!arashaje kabisa!