Kitabi: Abayobozi bamurikiye abaturage ibibakorerwa baba bagizemo uruhare
Abayobozi b’Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe bamurikiye abaturage ibibakorerwa bagiramo uruhare, babagaragariza ibyo bateganya gukora mu gihe kiri imbere, kandi banabashishikariza kurushaho kugira uruhare mu bibakorerwa batanga ibitekerezo kubikenewe kurusha ibindi.
Umuhango wo kwereka abaturage ibibakorerwa wabereye mu Kagari ka Kagano ku wa 21 Gicurasi 2015. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kitabi bweretse abaturage imihigo yagezweho mu mwaka wa 2014-2015 n’iyo bateganya mu mwaka ukurikiyeho wa 2015-2016.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’abaturage batuye Umurenge wa Kitabi, batangaje ibanga bakoresheje ngo babashe kwesa imihigo.

Uwitwa Vénuste Kabirigi utuye mu Kagari ka Shaba, Umudugudu wa Uwakagoro, aravuga ko imihigo babasha kuyesa biciye mu mugoroba w’ababyeyi.
Yagize ati “Ibya mitiweli (ubwisungane mu kwivuza) twabiciyeho kuko ubu tugeze ku 130%, twebwe mu mugoroba w’ababyeyi bacu, turicara tukabiganiraho, tugatangira duteranya agaceri k’ijana ijana, ka gaceri tukakagurizanya, kakabyara andi ku buryo ukwezi kwa 7 kugera twarangije kwishyura twese”.
Uretse ikibazo cy’ubwisungane mu kwivuza cyakemukiye mu mugoroba w’ababyeyi, Marceline Mukagatare umwe mu babyeyi bawitabira yatangaje ko wanatumye amakimbirane mu ngo acika.

Yagize ati “Ari nk’umugore n’umugabo bagiranye akabazo, nako arakazana akagashyira mu mugoroba w’ababyeyi tukagakemura, ubu twarabicogoje iby’amakimbirane ubu mu mudugudu wacu byarahacitse”.
Hari abaturage bamaze kugira imihigo iyabo ariko ngo hari abakigenda biguru ntege batarayisobanukirwa, ugasanga bigize ingaruka ku idindira ry’imwe mu mihigo.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kitabi, Jean d’Amour Mudateba, yavuze ko bifuza ko umuturage wese akwiye kugira imihigo iye kugira ngo iterambere rigerweho.

Yagize ati “Hari abatarayumva bumva ko imihigo itabareba, tukabwira umuturage wese kugira ikaye y’imihigo kuko ariho bihera, bikazamuka ku mudugudu ingo zose zifite imihigo, bigatuma ibyo batekereje babishyira mu bikorwa ibidakunze ubuyobozi bukabikora”.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
gufata icyemezo ningombwa
Nta kibazo mfite ubyo mba nanditse ntawe mba numva mbangamiye. Kereka bibaye ubwanditsi bwaba bwibeshye bigatuma icyo nanditse kidatangazwa. Ndizera ko atari uko bimeze.
Komereza aho mwana wacu. Fasha abo ushinzwe gushobora kwiteza imbere ari nako bubaka urwababyaye. Ariko mfite akabazo k’amatsiko karebana n’ijanisha nabonye ko mutuelle mugeza kuri 130% bishoboka bite? Ubwo se byaba ari ukuvuga ko mwishyurira n’abandi batari abo mumurenge wawe cyangwa ni ukuvuga ko mwishyura mugatangira n’umwaka ukurikiyeho bishaka kuvuga ko muba mushigaje 70%.
kwegera abaturage mugihe cyo gutegura imihigo bakabigiramo uruhare, mu gihe cy’imihigo muri rusange ndetse no kuyihigura butuma abaturage bayobonamo bakanafata ingamba zo kongera ingufu aho zitari ziri