Kiruhura wamamaye mu kotsa ifi muri Kigali yitabye Imana

Rwiyemezamirimo Nshimiyimana Innocent wamenyekanye cyane ku izina rya Kiruhura, yitabye Imana azize uburwayi.

Benshi bashima serivisi Nshimiyimana Innocent (Kiruhura) yatangaga
Benshi bashima serivisi Nshimiyimana Innocent (Kiruhura) yatangaga

Umukozi we bakoranaga bya hafi witwa Alexis Mungwarakarama, yabwiye Kigali Today ko Kiruhura yaguye mu bitaro bya CHUK tariki 30 Gicurasi 2020, akaba yari ahamaze iminsi ine ari muri coma.

Uko guta ubwenge ngo byaturutse ku kibazo cy’umuvuduko w’amaraso yajyaga agira, kuri iyi nshuro kikaba cyaratumye imitsi yo mu mutwe yangirika bimuviramo urupfu.

Kumushyingura biteganyijwe ku wa Gatatu tariki 03/06/2020 i Rusororo saa sita z’amanywa, naho kumusezeraho bikazabera mu rugo aho yari atuye ku Gisozi saa mbili za mu gitondo.

Alexis Mungwarakarama bari bamaranye imyaka itatu amukorera ndetse akagenda amuzamura mu ntera, avuga ko bari babanye neza ku buryo ntacyo amushinja, ibyo kandi bikaba bigarukwaho n’abantu benshi bari bamuzi.

Mungwarakarama ati “Kiruhura yari umuntu mwiza usabana n’abantu, yari azi kubana cyane. Biri no mu byatumye abantu bamukunda, bagakunda na serivisi zaho cyane cyane uburyo dutegura ifi, inkoko na Burusheti, ariko cyane cyane ifi.”

Kiruhura yari asanzwe atuye ku Gisozi, ariko akaba yakoreraga ku Kacyiru.

Uyu Nshimiyimana Innocent bakundaga kwita Kiruhura wakoreraga ku Kacyiru abazi amateka ye bavuga ko yabanje gukorera ku Muhima ahandi hazwi nko kwa Kiruhura ari na ryo zina rya nyiraho wa mbere, ariko uwo Kiruhura nyirizina akaba yaritabye Imana kera.

Nshimiyimana ngo yaje kuhava aza gukorera ku Kacyiru ashaka no kwimukana rya zina rya Kiruhura ariko ahinduraho gato, aho kuhita kwa Kiruhura, ahita i Kiruhura, bityo ntibibuze abahagana n’ubundi kuhita kwa Kiruhura, dore ko na wa mwimerere wo kotsa ifi yabaye nk’uwimukana.

Nubwo na Kiruhura wa mbere yamamaye, uyu witabye Imana vuba ngo yari amaze kurenga uwa mbere ku rwego rwo hejuru.

Abashimaga serivisi zaho ngo ntibakwiye kugira impungenge kuko zizakomeza nk’uko abakoranaga na we babivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Nshimiyimana Innocent alias Kiruhura Imana imwakire mu bayo kandi Imana irinde umuryango we .Yari intwari mu bikorwa bye byiza. Yabana na buri wese akicisha bugufi ndetse ntabwo yirengagiza umuntu umutuye ikibazo yamufashaga mubyo ashoboye.Tumubuze twari tumukunze

Gatera yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Imana imwakire mubayo

Daniel yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Ntabwo uriya yitwa Kiruhura nkuko mwabivuze meza kwa Kiruhura original ni Ku Muhima uriya yari nashatse gùshishura n’izina. Yitwa Innocent RIP.
Naho kwa Kiruhura ku Muhima baracyahari kandi barakora meza

Umwali Agnes yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Kiruhura (nyawe)yarafite akabari mu muhima hafi yibitaro chuk.Yapfuye kera akabari ke kari kazwiho kotsa neza.Uriya rero yiyita Kiruhura biranamuhira kuko nawe ku cyocyezo yari arenze

Mugenzi yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Kiruhura (nyawe)yarafite akabari mu muhima hafi yibitaro chuk.Yapfuye kera akabari ke kari kazwiho kotsa neza.Uriya rero yiyita Kiruhura biranamuhira kuko nawe ku cyocyezo yari arenze

Mugenzi yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Imana imwakire uyu muvandimwe,ndabyibuka najyaga njyayo nkamwiyenzaho nti wampaye resitourne akabwira abaserveur ati numumpere uducupa tune, Imana imwakire mubwami bwayo

Pat yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Nizera ko aho aruhukiye ari mu mahoro kuko imimerere n’imigirire ye bimuhamiriza. Innocent twitaga Papa Ami yatubereye umuturanyi mwiza, kuva mu bwana bwanjye ni umwe mu bagabo bake nzi muri quartier bacaga bugufi, akanga icyahutaza mugenzi we. Yabanaga na bagenzi be amahoro. Ndamwibuka cyane yabaye incuti nziza ya papa. N’aho Imana imuhereye ubutunzi bwisumbuyeho yakomeje kuba inyangamugayo mu bandi. Umurava,guca bugufi, kwakira abamugana, kuba umubibyi w’amahoro,.... Ni ishusho ye izahora ingaruka mu maso. Imana ihe ihumure umuryango we usigaye, abana be (Ami,Benitha na Kinyange) twakuranye nimukomere. Mu izina ry’Urungano rwanyu rwa Kimisagara,twifatanyije namwe muri ibi bihe. RIP Innocent🙏

Diane yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Imana imwakire mubao

Niringiyimana Eric yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

UMUVUDUKO (hypertension) wica abantu barenga 10 millions buri mwaka.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

karekezi yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Niyigendere yari umuclient w’imena, yaguranga natwe amafi yo kotsa😢😢

Tom yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

Muyacururiza he?

Gahinda yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka