Kiriziya Gatorika yabonye uyihagararira mu Rwanda mushya
Papa Benedict wa 16 yatoye Musenyeri Lucinao Lusso guhagararira kiliziya Gatolika mu Rwanda, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ribitangaza.
Musenyeri Lusso yari asanzwe ahagarariye diyosezi ya Monteverde, mu Butaliyani. Mbere yahoo yarakoze imirimo y’idini Gatolika mu bihugu nka Papouasie Nouvelle Guinee, Hondura, Syirie, Brezil, u Buholandi, Leta zunze Ubumwe z’Amerika no muri Bulgarie.
Musenyeri Lusso yavukiye mu mujyi witwa Lusciano mu Butaliyani mu 1963. Yahawe ubushumba tariki 10/10/1988 ndetse anafite impamyabushobozi ihanitse (Doctorat) mu mategeko y’idini Gatolika.
Musenyeri Lusso avuga indimi enye: Igitaliyani, Igifaransa, Icyongereza n’Icyespanyole.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ntawabura kwishimira ibyo kiriziya gatorika yagezeho ariko ijye ireka kwivanga muri politiki k’uburyo bw’amaranga-mutima