Kirehe: Yatorotse mu karere atuyemo kubera kunanirana aza yiyita impuzi ngo afashwe
Umugore wiyita Mutesa Pauline kandi azwi ku izina rya Kubwayo yafatiwe umwanzuro wo gusubizwa iwabo mu karere ka Gisagara nyuma yo gusanga aho ari mu karere ka Kirehe yiyita impunzi yavuye Uganda ishaka gutuzwa nk’abandi Banyarwanda.
Nubwo avuga ko ari impunzi yavuye muri Uganda, Kubwayo ufite abana batanu nabo yahinduriye amazina kugira ngo hatazagira umumenya asanzwe ari umuturage mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
Uyu mugore basanze afite musaza we w’umukuru w’umudugudu mu karere ka Gisagrara witwa Nepomuseni akaba yarananiye umugabo we ababyeyi n’abavandimwe be. Kubwayo yasubijwe iwabo kuri uyu wa gatandatu tariki 18/08/2012.
Habineza Didas ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kirehe avuga ko afite ikibazo cy’aba bantu bakomeje guhindura amazina yabo bakaza biyita abaturage ba Kirehe bashaka kuhaba kandi badafite aho kuba, nta cyo kurya cyangwa kwambara bafite.
Yagize ati “ni ukuri baratuvuna mu mutwe kuko tumenya iyo bavuka kandi baba babiduhishe kuva batugezeho kugeza igihe tumenye iwabo tukahabohereza”.
Mu karere ka Kirehe hakunze kugaragara abantu bahaza kuhaba baturutse ahandi bagahindura amazina. Ngo ibi byaba biterwa n’uko akarere ka Kirehe kari ku mupaka w’i bihugu bibiri (u Burundi na Tanzaniya) cyangwa abantu bibwira ko muri Kirehe ubuzima bworoshye.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|