Kirehe: Urubyiruko rurahugurwa mu migendekere y’amatora
Mu rwego rwo kwitegura amatora y’abadepite ateganijwe mu mwaka utaha wa 2013, intumwa za Komisiyo y’igihugu y’amatora kuri uyu wa 22/11/2012 zahuguye abahagarariye urubyiruko ku rwego rw’imirenge igize akarere ka Kirehe.
Guhugura abahagarariye urubyiruko ni uburyo bwo kubigisha demokarasi icyo aricyo no kugira ngo bamenye uruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora; nk’uko bisobanurwa na Uyisabye Oscar ushinzwe amatora mu karere ka Kirehe.
Akomeza avuga ko ari ngombwa kugira imyiteguro yimbitse kuko amatora agira akamaro kanini akaba ari nawo musingi w’iterambere rirambye.
Uyisabye kandi yibukije abari mu mahugurwa ko amatora ari inkingi ya Demokarasi n’imiyoborere myiza, akaba ariyo mpamvu abahuguwe yabasabye kuyagiramo uruhare rugaragara, yabibukije ko umuyobozi mwiza ari ushyira mu bikorwa indoto z’abaturage.

Muri aya mahugurwa kandi basobanuye uruhare rw’abaturage cyane cyane urw’urubyiruko mbere na nyuma y’amatora aho basabaga abayitabiriye kuba aba mbere mu gukangurira abaturage kwitabira kwiyandikisha ku malisiti y’itora hamwe no kwitabira kujya kwikosoza kuri lisiti igihe bibaye ngombwa.
Umukozi muri komisiyo y’igihugu y’amatora ushinzwe amahugurwa, Mukarumashana Lucie, yibukije abitabiriye amahugurwa kujya baba mbere mu gukangurira abaturage kwiyamamaza ndetse abasaba kuba umusemburo watuma amatora agenda neza.
Yababwiye ko imiyoborere myiza ari ibitekerezo by’uyobora n’uyoborwa mu rwego rwo guteza imbere igihugu. Mbere y’uko amatora y’abadepite aba bazongera barebere hamwe aho igikorwa cyo kwigisha abaturage ibijyanye n’amatora bigeze.
Aya mahugurwa aratangwa mu gihe mu Rwanda hateganijwe amatora y’abadepite mu kwezi kwa Nzeri u mwaka utaha wa 2013.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|