Kirehe: Umuyobozi yakoze impanuka irimbura ibiti bibiri n’uwarimo arakomereka
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere Kirehe, Jean de Dieu Tihabyona, yakoze impanuka imodoka ye igonga ibiti bibiri birarimbuka nawe arakomereka bidakabije, ubwo yajyaga mu muganda wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/08/2012.
Ababonye iyi mpanuka iba, batuye mu mudugudu wa Gahama iyo mpanuka yabereyemo, bavuze ko imodoka yaje igenda gahoro bisanzwe ariko aho hantu hakaba hari umuhanda ufite ikorosi ribi.
Agiye gukatira umwana wari muri iryo korosi riri muri uyu muhanda w’igitaka, ahita agonga ibiti bibiri byo mu bwoko bwa gereveriya bihita birimbuka n’imodoka irangirika nawe ahita ajyanwa ku bitaro by’akarere.
Umuganda rusange yari yitabiriye wari wabereye mu kandi kagari ka Rwesero gaherereye mu murenge wa Kirehe.

Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
iby’umuyobozi warwanye n’umuturage ko mwahise mubivanaho kdi ari ukuri?
Very sorry to hear about your accident and hopefully you will get well
Very soon
Anicet
Imana ishimwe ubwo ntawahasize ubuzima,gusa Leta izafatire ibyemezo abayobozi bitwara kdi iba yabahaye amaf yo guhemba abashoferi n’ababafite bakabahemba intica ntikize,nta contract,nta Rama nta caisse social, Leta ikwiye kubihagurukira.
tumwifurije kurwara ubukira.