Kirehe: Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa Remezo yatawe muri yombi
Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Gasagure Vital, Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kirehe hamwe n’icyitso cye Sindikubwabo Evariste bakurikiranyweho gusaba no kwakira ruswa.
Tariki 27 Gicurasi 2024, nibwo ubushinjacyaha bwashyikirijwe dosiye ya Gasagure Vital ukekwaho kuba yaratse ndetse akakira indonke ya rwiyemezamirimo wari ugiye guhabwa isoko mu Karere ka Kirehe na Sindikubwabo Evariste ukurikiranyweho kuba icyitso cye muri icyo cyaha.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko tariki 23 Gicurasi aribwo RIB yafunze uwitwa Gasagure Vital ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Kirehe, hamwe n’icyitso cye, Sindikubwabo Everiste bakurikiranyweho kwakira ruswa y’amafaranga 500.000.000, muri Miliyoni makumyabiri n’imwe (21.000.000Frw) bari batse rwiyemezamirimo kugira ngo bamuhe isoko.
Gasagure Vital akaba akarikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, mu gihe Sindikubwabo Evariste we akurikiranyweho kuba icyitso ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke. Abo bombi, umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry avuga ko bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirehe.
Dr Murangira yasobanuye ko icyaha cyo gusaba no kwakira indonke abo bombi bakurikiranyweho, giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Gasagure Vital mu gihe yaramuka ahamijwe iki cyaha n’urukiko, yahabwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itanu (5) ariko kitarengeje imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa se yakiriye.
Naho igihano ku cyaha cyo kuba icyitso, Sindikubwabo Evariste akurikiranyweho, aramutse agihamijwe n’urukiko, yahanwa hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ritegenya ko icyitso gihanwa, hashingiwe ku bihano itegeko ritegenyiriza uwakoze icyaha.
Mu butumwa RIB itanga, ishimira Abaturarwanda bamaze gusobanukirwa ububi bwa ruswa bagatanga amakuru. Ikindi kandi, ni uko RIB ikomeje kwihanangiriza abakomeza kwishora mu bikorwa bya ruswa, kuko uzabifatirwamo, atazihanganirwa, azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.
RIB kandi ikomeza gushishikariza Abanyarwanda gutanga amakuru y’aho bakeka ruswa kugira ngo hakomeze urugamba rwo kuyirwanya. Ikindi Dr Murangira yibukije ni uko icyaha rya ruswa kidasaza, igihe cyose ibimenyetso byabonekera uwagikoze yakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|