Kirehe: Umushumba yafatanwe inka 17 yitwaje ko yiyishyura ideni Sebuja amufitiye
Ndababonye Emmanuel w’imyaka 34 ukomoka mu Murenge wa Kigina ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Nyarubuye kuva tariki 1 Nyakanga 2015 nyuma yo gufatanwa inka 17 azishoreye yitwaje ko aziyishyuye kuko shebuja yanze ku muhemba.
Gasana Elias nyir’ izo nka ngo yatunguwe no kumva bamuhamagara ngo umushumba we ageze mu Kagari ka Mareba mu Murenge wa Nyarubuye ashoreye inka.

Yahise abimenyesha Polisi ifata Ndababonye mu gihe yari azirenganye imisozi ngo abeshya abo ahuye na bo ko inka azimuriye mu rundi rwuri bakamureka agahita.
Gasana ariko ahakana ibyo uwo mushumba uvuga ko atamuhemba, agira ati “Sinumva ukuntu avuga ko murimo ideni kandi ari we umfitiye amafaranga ibihumbi birindwi na magana atanu.”
Ndababonye akimara gufatwa yajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarubuye ngo hakorwe iperereza ku cyaha ashinjwa, naho inka zishikirizwa nyira zo Gasana Elias wanashimiye Polisi n’abaturage bamufashije kuzifata akazisubiramna.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|