Kirehe: Umuganda rusange wakoze isuku mu nkambi ya Kiyanzi

Umuganda rusange wakozwe tariki 31/08/2013 mu karere ka Kirehe wakorewe mu nkambi ya Kiyanzi ahari Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bakaba barahakoze isuku bubakira abari muri iyi nkambi ubwiherero hamwe no kurwanya inkongi z’imiriro zishobora kuhaboneka.

Abari ku muganda bacukura ubwiherero mu nkambi ya Kiyanzi.
Abari ku muganda bacukura ubwiherero mu nkambi ya Kiyanzi.

Uyu muganda wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisiti ushinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana Seraphine, hamwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Mukabaramba Alvera na Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Odette Uwamariya, bose bakaba baribukije Abanyarwanda bari mu nkambi ya Kiyanzi birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya ko ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda buzabafasha mu bikorwa byose.

Dr Mukabaramba Alvera yibukije abitabiriye umuganda rusange wa nyuma w’ukwezi ko bagomba kujya bitabira umuganda kandi ko n’abayobozi basabwa gukomeza gutegura umuganda hakiri kare, akaba yavuze ko impamvu baje gukorera umuganda mu nkambi ya Kiyanzi ari uburyo bwo gufasha abari muri iyi nkambi mu bikorwa bitandukanye hatagombye kubamo amafaranga.

Aha batunganyaga mu nkengero z'inkambi mu rwego rwo kurwanya inkongi.
Aha batunganyaga mu nkengero z’inkambi mu rwego rwo kurwanya inkongi.

Minisitiri ushinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana Seraphine, yibukije abari mu nkambi ya Kiyanzi ko u Rwanda rwabakiriye nta kibazo bagomba kugira asaba abari mu nkambi ya Kiyanzi kudaheranwa n’agahinda mu gihe bari muri iyi nkambi, yanabibukije ko biteguye kubafasha nka Leta y’u Rwanda.

Abari muri iyi nkambi ya Kiyanzi bishimiye uburyo bafashijwe gukora isuku y’aho baba, bikaba bibereka ko bari kumwe na Leta y’u Rwanda.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Odette Uwamariya, yibukije abanyarwanda bari mu nkambi ya Kiyanzi ko Leta ibazirikana akaba yababwiye ko ariyo mpamvu bahora baza kureba uko bamerewe mu rwego rwo gushaka uburyo babafasha.

Izi ni za shitingi abari mu nkambi ya Kiyanzi babamo.
Izi ni za shitingi abari mu nkambi ya Kiyanzi babamo.

Kuva Abanyarwanda batangira kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya, ubu mu nkambi ya Kiyanzi habarizwa abagera ku 2909 naho abagera ku 3078 bagiye mu miryango yabo, muri aba bari mu nkambi ya Kiyanzi 75% bakaba ari abana.

Muri iki gihugu cya Tanzaniya kandi bakaba barirukanye n’inka zigera ku 2688.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo   ( 2 )

Turi abana b’uRwanda, kandi amaboko yacu niyo azazamura igihugu cyacu. Ibikorwa by’umuganda tujye tubyitabira kugira ngo natwe dutange umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyacu.

Mario yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

u rwanda rwiteguye gufasha mu buryo bwose bushoboka abanyarwanda birukanwe muri Tanzania kandi aho bari muri iriya nkambi ya kiziba bazahora bitabwaho kugeza igihe ibisubizo nyabyo bibonekeye; kandi abanyrwanda bose bifatanyije n’abari muri iriya nkambi

hirwa yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka