Kirehe: Twifuza ko mudusura k’ubushake ntitwishimiye ko mudusura k’ubwumutekano muke-Min Rugwabiza
Kuri wa 22 Gicurasi 2015, intumwa z’ibihugu by’ Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EAC, zigizwe n’abamisiriri w’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda no muri Uganda zasuye impunzi z’Abarundi zo mu Nkambi ya Mahama mu rwego rwo kumenya neza igitera ubwo buhunzi hanashakirwa hamwe umuti w’icyo kibazo.
Ingabire Bernardine yavuze ko icyamuteye guhunga ari imikorere mibi y’ubuyobozi bw’Uburundi.

Yagize ati “Nari Umunyamabanga wa Musitanteri(Mayor) muri Komine Cibitoki kubera ibyo nabonaga umuyobozi wanjye atanga ibigwanisho babihereza imbonerakure naciye mba mu ba mbere yabategerezwa mu magambo yabo ngo “kumesugwa”(kwicwa) naciye mfata umwanzuro wo guhunga n’abana”.
Avuga ko n’abandi bose bafite impamvu bahunze zitari nziza kuko ngo gusiga ibyawe ukagenda biba bifite impamvu zikomeye.
Ati“ None gushika ngaha ni mwe twiyumvira ko muzoza kutubwira ko bimeze neza, aha turi murabibona turi benshi harinjira bake ugereranyije n’uko bimeze. Ntibabona uko baza bishoboka mwashaka ubundi buhungiro mugakomeza kwakira benshi mubandanye mwakira n’abari inyuma nabo bacike urupfu”.
Nshimirimana Mari Jeanne we agira ati “Nka jewe icyatumye mpunga ni uko aho twari turi muri karitsiye Kamirisha imbonerakure zahoraga muri mitingi zitegura kugirira nabi abanyagihugu zica n’umugabo wanjye aho bamuhagaritse atwaye umuduga”.
Minisitiri Amb Rugwabiza Valantine yavuze ko ikibagenza ari uko abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bababajwe n’uko ibitera abaturage guhunga ari ibibazo by’umutekano muke uri mu Burundi.

Yagize ati “Twifuza ko muza kudusura ku bushake ntidushaka ko mudusura k’ubwumutekano muke. EAC yadutumye ngo tuganire namwe maze tubakorere raporo ibyo mutugezaho n’ibyo tumaze kubona tuzabibashikiriza kandi tuzabagezaho icyemezo bazafata. Ikibangamiye Abarundi ntabwo kibabaza Abarundi gusa kiratubabaza twese”.
Shem Bageine, Minisitiri wa MINEAC wa Uganda, we yagize ati“ Ntitwakwishimira kubona abantu bacu babaho mu buzima bw’ubuhunzi bigomba guhagararara, ndashima Leta y’u Rwanda yakiriye impunzi ngahamya ko iki kibazo kizahagarara. Nimusubira iwanyu ndahamya ko muzatubera abambasaderi muvuga icyo twakoze ngo amahoro agaruke ntituzihanganira kugira politiki ziducamo ibice”.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yasabye impunzi kubana neza basenyera umugozi umwe.
Yagize ati “Kuba muri muri shitingi, ibibazo mufite mugomba kwirinda kongeraho ibindi, iyo ibibazo bikomeye ni bwo abantu barushaho kuba inshuti, twese dukomeze dusenge umutekano ugaruke muzasubire mu gihugu cyanyu”.
Inkambi ya Mahama yo mu Karere ka Kirehe imaze kwakira impunzi ibihumbi 23486 zikaba ziganjemo abana kuko bagera ku bihumbi 12685.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|