Kirehe: Rurageretse hagati ya Banki ya Kigali n’abacuruza ibinyobwa bya BRALIRWA
Iminsi icumi irashize abaranguza ibinyobwa bya BRALIRWA bafungiwe na Banki ya Kigali kubera umwenda Rutagengwa Oswald ukwirakwiza ibyo binyobwa afitiye watumye ububiko bw’inzoga (amadepo) bwose bufungwa kuko amakaziye yakoreshaga yose yatanzweho ingwate muri Banki.
Abacuruzi bakorana na Rwiyemezamirimo Rutagengwa bakomeje kubabazwa no kuba bafungirwa na BK inzu bacururizamo hagendewe ko amakaziye bakoresha yatanzwe mu ngwate mu gihe bemeza ko bayaguze na Rwiyemezamirimo batazi ko ari mu ngwate.

Twagirayezu Jean Claude wafungiwe inzu irimo amakaziye agera mu 4000 asanga BK yaramushyize mu gihombo kuko yamwirukanye mu nzu ye itwara amakaziye yose harimo n’inzoga mu gihe uwo bayaguze abyiyemerera.
Ati “Mbabajwe n’igihombo BK inteza aho abakozi bayo baherutse kuza basohora umusore wancururizaga batwara ibitabo n’amafaranga yari yacurujwe uwo munsi, n’amakaziye agera mu bihumbi 4 bashyiraho n’abasekirite babo bavuga ko amakaziye yanjye yatanzweho ingwate”.
Avuga ko na Rutagengwa bayaguze abyiyemerera ariko banki igashyiraho ingufu imuteza igihombo bayatwara mu gihe amwe yari akirimo inzoga.
Akomeza agira ati“ na Rutagengwa Oswald arabyemera ko nayaguze na we ariko Banki ikayiha igendeye ko dukorera ku izina rye kandi biremewe gukorera ku izina ry’undi”.
Antoine Uwiragiye wo muri Santere ya Cyarabu mu Murenge wa Nyamugali na we avuga uburyo yanyazwe ibye.

Ati “Rutagengwa twakoranaga nka distributeur wo muri Kirehe, amakaziye dukoresha twayaguze na we ni ayacu icyo adufasha ni uko azana inzoga tukazifatira hafi. Twatunguwe no kubona abakozi ba BK baza na Polisi bagashyiraho ingufuri zabo none bakaba baje kudutwarira amakaziye basiga banadusenyeye,byatubabaje”.
Ubuyobozi bwa BK buvuga ko Rwiyemezamirimo Rutagengwa Oswald yafashe inguzanyo atanga ingwate zirimo n’amakaziye abuze ubwishyu banki afatira ingwate yatanze.
Alexis Bahizi ushinzwe amategeko muri BK agira ati “Ni ko bimeze iyo umuntu afashe umwenda ntiwishyurwe ubwishyu buva mu ngwate yatanzwe. Ni yo mpamvu hafatiriwe ingwate y’amakaziye Rutagengwa yatanze kuko yananiwe kwishyura, abo bavuga ko turi kubafatira ibyabo ntitubazi icyo tuzi ni amakaziye ya Rutagengwa dufatira, ubwo rero niba baraguze ibiri mu ngwate ibyo ntibitureba”.
Abacuruza inzoga mu Karere ka Kirehe bamaze iminsi binubira igihombo bakomeje guterwa no kutabona aho barangurira inzoga, bakaba bahomba mu gihe bajya kuzirangura mu Karere ka Ngoma.
Twegereye Rutagengwa ntiyashaka kugira icyo atangaza gusa ibivugwa ni uko umwenda yishyuzwa na BK usaga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda atabashije kwishyurira igihe.
Mu gihe hari hashize iminsi igera ku 10 nta kinyobwa cya Bralirwa kigurirwa mu Karere ka Kirehe uretse abajyaga kurangura akagaziye nka kamwe kamwe mu Karere ka Ngoma kuko amadepo yose n’utubari two muri Kirehe byari bifunze, Bralirwa ku munsi w’ejo tariki 12 Kanama 2015 yabaye ishyizeho undi mucuruzi ukwirakwiza ibinyobwa byayo (distributeur).
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Bk idafatiye ingwate nkuko amasezerano bagiranye nuwahawe inguzanyo yazishyurwa gute? Tureke amarangamutima.
Rwiyemezamirimo niwe munyamakosa wagurishije ikintu azi neza ko kiri mu bugwate. Ibyo ni uburiganya agombakwishyura ibyo bihombo. Ubundi ikintu watanzeho ingwste ntabwo kiba kikiri icyawe mugihe utarishyura(uretse kuba wagikoresha gusa). Amategeko kandi avuga ko ukugurisha ikintu kitari icyawe ubugure buba impfabusa. Ariko bitabujijwe ko uwakwangizwa n’ayo madezerano ashobora kuregera indishyi z’ibyo yahombye.
Bk ntakosa kuko ireba amasezerano yagiranye na Rwiyemezamirimo.
Niba Rwiyemezamirimo yararenze akagurisha ingwate yatanze azirengera igihombo yateje abo yagurishije ibyo adafitiye uburenganzira bwo kugurisha.
Abahombejwe nicyo gikorwa barege Rwiyemezamirimo bateje icyo gihombo,amategeko abaha inzira rwose.
BK ntakosa yakoze@Antony! kuko nayo iri kurengera inyungu zayo! bari gukora ibyo bazi cyane ko wumva bari kumwe na Police, bivuze ko leta ibizi! amakosa yose yakozwe na Oswald wagurishije ibyo aziko yatanzeho ingwate!
Ahubwo akurikiranwe mu bundi buryo.
Ntaheza humunyabyaha niko uwiteka avuga @Oswald. isi ntisakaye! ukora ibyiza ukabisanga imbere, iyo ukoze nabi nanone biragukurikirana.
Ibi ni akarengane nyako Kabisa! Gusa ntangajwe nuyu munyamategeko wa BK uvuga ko abaguze amakaziye na Oswald batabazi! Ese Nuba mutabazi mwabwiwe niki address zabo DG amazina na address zabo byari muri contract ya loan mwahaye Oswald? Ese ku ruhande rwanyu nka BK mwakoraga iki kugirango mumenye ko iyo ngwate mwahawe ntakiyihungabanya mbere yo kujya kwadukira iby’inzirakarengane zaguze na Oswald!
Ubutabera bwagombye gukora akazi kabwo kuko naba bacuruzi bafite itegeko ribarengera bari bizeye Oswald nka Distributeur Wa Blarirwa buvuga ko ikitwa ikinyobwa nigikoresho byayo byagombaga kunyura kuri Oswald kugirango bibagereho!
Ku bwanjye numwa BK yarakoze erreur mu ntangiriro kuko ntiba yaremeye ingwate yamakaziye usibye ko nta nubizi ntiba aribyo koko. Ubundi ingwate iba ifite uburyo yagenwe kuburyo nyirukuyitanga niyo byagenda gute atabona uko ayigurisha. Urugero imodoka bank Ibika icyangombwa cyayo cg se inzu.
Jye ndumva nagira inama aba bakorewe akarengane na BK nta nurubanza rubaye gushaka avocat bibumbiye hamwe mu itsinda bityo bakarega bakarengera inyungu zabo nabo. Murakoze
Ibi ni akarengane gakabije ahubwo Bk niba yabuze imitungo ya Oswald niyihangane ibyimenyere kuko ntago yahohotera abandi kuko Oswald yagwatirije amakaziye yamadepot ye ayabo bakoranaga ntibibareba .nukurenganurwa abo Bantu bagasubizwa ibyabo
Njye ndabona abo barangura na rwiyemezamimo barengana, kuko ntibari kugura ayo makese babanje kubaza ngo ese ari mubugwate? cg ntarimo.naho rwose ndabona bk yari ikwiriye kuzirengera igihombo yateye abo bacuruzi niba koko urwanda ari igihugu kigendera kumategeko. Naho atari uko aba bacuruzi bato barapfukiranwa nyine igifi kinini kigume gutungwa n’udufi duto nkuko byakunzwe kuvugwa.