Kirehe: Polisi yahagurukiye gufasha abantu kugira isuku no kurwanya imirire mibi

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu Karere ka Kirehe kwahujwe no kwimakaza umuco w’isuku n’isukura ndetse no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana ariko hanabungwabungwa umutekano.

Abana muri rusange bahawe amata hagamijwe kurwanya imirire mibi
Abana muri rusange bahawe amata hagamijwe kurwanya imirire mibi

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukandayisenga Janviere, avuga ko impamvu bahisemo kongeramo isuku n’isukura ku mutekano ari uko iyo isuku yimakajwe mu ngo, aho abantu bakorera no ku bantu ubwabo nyirizina byarinda imirire mibi ishobora guturuka ku mwanda.

Agira ati “Habayeho kwimakaza isuku, mu ngo z’abaturage ku bikoresho, kuri bo ubwabo, ku biribwa n’ahandi hatandukanye biri muri bimwe byadufasha kurandura burundu indwara ziterwa n’umwanda cyane ko zifite uruhare runini mu mirire mibi bana nk’ikibazo kikigaragara mu Karere ka Kirehe.”

Mu bikorwa birimo gukorwa harimo kubaka uturima tw’igikoni, gupima abana ibiro, kwimakaza isuku no gukangurira ababyeyi kuvuza abana igihe cyose bagaragaweho n’uburwayi buganisha ku mirire mibi.

Abari bafite imyenda idafuze bayifuriwe
Abari bafite imyenda idafuze bayifuriwe

Nigahunda irimo gukorwa ku bufatanye bw’inzego z’umutekano, abaturage, intore ziri ku rugerero, inama y’Igihugu y’urubyiruko n’iy’abagore ndetse n’ubuyobozi bikaba bikorwa buri munsi mu Midugudu hagamijwe kurwanya umwanda himakazwa isuku no kurwanya imirire mibi.

Abana 21 ni bo basigaye mu mirire mibi, abenshi bakaba bari mu ibara ry’umuhondo hakaba ngo hari ikizere ko bagomba kuva mu mirire mibi kubera ingamba z’uturima tw’igikoni, igikoni cy’umudugudu no guhabwa indyo yuzuye mu marerero.
Naho ku bijyanye n’ingwingira ngo isuzuma bikoreye mu kwezi gushize basanze bari kuri 27%.

Abaturage bakaba basabwa kwita ku gutegurira abana indyo yuzuye buri rugo rukagira akarima k’igikoni ndetse n’ibiti by’imbuto, bakibuka gupimisha abana buri kwezi ku bajyanama b’ubuzima n’ibindi.

Abana bogoshwe imisatsi
Abana bogoshwe imisatsi

Ati “Abaturage turabasaba kwita ku bana bato babatekera indyo yuzuye, bagahinga uturima tw’igikoni, buri rugo rukaba rufite umurima w’igikoni, kuvuza abana igihe cyose barwaye, kwitabira ibikoni by’imidugudu, gupimisha abana buri kwezi ku ma site abajyanama b’ubuzima bapimiraho no kuba buri rugo rufite ibiti bitatu by’imbuto.”

Mu gukemura ikibazo cy’ibiti by’imbuto ngo hirya no hino mu Karere hateguwe ubuhumbikiro bwabyo kuburyo uyu mwaka ugomba kurangira buri muturage wese afite ibiti by’imbuto.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu Karere ka Kirehe kwatangiye kuwa 15 Ugushyingo bikazasozanya n’ukwezi k’Ukuboza 2022.
Uretse ibi bikorwa hanatangijwe championat y’umupira w’amaguru mu Murenge wa Kirehe izahuza Utugari twose yiswe “Isuku n’umutekano ku isonga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka