Kirehe: NURC yasangiye n’abana b’imfubyi iminsi mikuru

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) yifatanije n’abana b’imfubyi zirera za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu mudugudu wa Rurenge, akagari ka Nyabigega mu murenge wa Kirehe kwizihiza iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani.

Iki gikorwa cyabaye tariki 30/12/2012 cyabaye ku bufatanye bw’umuryango w’abana biganjemo abacitse ku icumu baharanira amahoro NOPA (Nurcery of Peace Association Charity).

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Habyarimana Jean Baptiste, yavuze ko ari ukuza kwifatanya n’abana b’imfubyi zibana ngo bamenye ko hari ababyeyi babatekereza kandi ngo kubasura bagasangira ibyishimo ni inkunga ikomeye.

Urubyiruko rwitabiriye gusangira iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani n'imfubyi za Jenoside zibana mu karere ka Kirehe.
Urubyiruko rwitabiriye gusangira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani n’imfubyi za Jenoside zibana mu karere ka Kirehe.

Aba bana babazaniye amafaranga miliyoni imwe yo kubatera inkunga kugira ngo baziteze imbere bagura ihene mu mushinga wabo. Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ifasha aba bana ibakorera ubuvugizi mu yindi miryango mu rwego rwo gutera inkunga imishinga baba bafite.

Muri iki gikorwa, Umunyarwanda witwa Rucyahana Alexandre uba mu gihugu cy’ububiligi yahise nawe aha cheque y’ibihumbi makumyabiri aba bana mu rwego rwo gusangira nabo iminsi mikuru.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu, yavuze ko kuba baje bagasangira umwaka n’aba bana b’imfubyi za Jenoside ari igikorwa gituma bumva ko babatekereza kandi ngo ubumwe n’ubwiyunge bigeze ku kigereranyo gishimishije kuko n’imiryango imwe n’imwe usanga ishyingirana.

Abaturage bitabiriye gusangira n'abana b'imfubyi umunsi iminsi mikuru.
Abaturage bitabiriye gusangira n’abana b’imfubyi umunsi iminsi mikuru.

Akarere ngo gakomeza no gufasha abacitse ku icumu mu bikorwa bitandukanye haba mu buvuzi cyangwa se mu myigire y’abana bafatanije n’ikigega cy’igihugu gitera inkunga abacitse ku icumu.

Uwantege Claire, umwana uhagarariye abandi bana, avuga igikorwa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yateguye cyabatunguye ngo ntibakekaga ko babona abo basangira nabo iminsi mikuru nk’abana bibana akaba asaba iyi komisiyo ko bajya bahora babibuka.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka