Kirehe: Njyanama y’Akarere irishimira ibyagezweho muri manda ishoje

Inama ya Njyanama y’Akarere irangiza igihembwe cya 2 cy’umwaka 2015/2016 yateranye ku wa 14/01/2016 bishimira ibyo bagezeho muri bashoje.

Rwagasana Ernest Perezida wa Njyanama y’Akarere yavuze ko manda y’imyaka itanu Njyanama ishoje hakozwe byinshi mu iterambere ry’Akarere.

Biteguye kumurika igitabo cyanditsemo ibikorwa bagezeho muri manda y'imyaka itanu
Biteguye kumurika igitabo cyanditsemo ibikorwa bagezeho muri manda y’imyaka itanu

Ati“Kuvuga ibyo twakoze aka kanya ntibyoroshye kuko ni byinshi,turi gutegura n’igitabo tuzahanahana ho ibitekerezo kikazamurikwa dusoza manda, kizaba gikubiyemo ibyo twakoze k’uburyo Njyanama nshya na Nyobozi y’Akarere bashobora kuzacyifashisha”.

Yakomeje avuga ko muri manda barangije bazize Akarere kameze neza kuko bakoze neza inshingano zabo.

Ati“Akarere tugasize mu nzira nziza, mu rwego rw’ubukungu mu mibereho myiza y’abaturage mu imiyoborere myiza hari byinshi byakozwe hari ibikorwa remezo nk’imihanda amashuri hari ibikorwa by’ubuhinzi, uburezi,ubuzima n’ibindi”.

Rwagasana Ernest umuyobozi wa Njyanama asanga Akarere bagasize ahantu heza
Rwagasana Ernest umuyobozi wa Njyanama asanga Akarere bagasize ahantu heza

Avuga ko nta kintu bicuza ko kitagezweho kuri manda yabo n’ubwo ntawakora byose icyarimwe ngo abirangize.

Ati“Ntacyo twicuza ko kitagezweho kandi nta wakorera ibintu rimwe, gusa Kirehe ni Akarere keza kandi tugasize heza ku buryo Njyanama izajyaho itazigera igira ikibazo kuko izakomereza ku byo dusize nta kintu twumva dufitiye ipfunwe ko kitagezweho akazi twagakoze uko bikwiye”.

Iyo nama yasuzumiwemo ibibazo bitandukanye bimwe bikaba ibibazo by’ubutaka bijyanye no kudahabwa ingurane k’ubutaka bw’abaturage bwubatswemo ibikorwa remeza by’Akarere ndetse n’ibindi bijyanye no gukurikirana abanyereza ibya Leta.

Ibindi bibazo byibanzweho ni ibijyanye no gusuzuma aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa nk’igikorwa cyo kubaka isoko rya Rusumo(Closs border market) kikiri inyuma.

Njyanama yishimiye ibyo yagezeho muri manda y'imyaka itanu
Njyanama yishimiye ibyo yagezeho muri manda y’imyaka itanu

Hari n’urwibutso rwa Nyarubuye rwahizwe kuzaba rwuzuye muri Mata n’ibindi bikorwa by’ubuzima bijyanye n’isuku mu baturage, gutanga ubwishingizi mu kwivuza aho Akarere kari kuri 89% kakaba kivuza kugera muri Gashyantare kari ku 100% ubu kakaba ku mwanya wa gatatu mu gihugu nyuma ya Kamonyi na Gakenke.

Njyanama y’Akarere ishoje manda y’imyaka itanu ahategerejwe amatora ashyiraho manda nshya.

Urangije manda muri Njyanama aba yemerewe kongera kwiyamamaza yagirirwa icyizere agatorwa agakomeza muri manda ikurikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka