Kirehe: Ngo Itegeko Nshinga niritavugururwa ngo batore Paul Kagame bazaba babahemukiye
Ubwo abadepite bumvaga ibyifuzo by’abafite ubumuga, urugaga rw’urubyiruko n’urugaga rw’abagore kuri uyu wa 02 Kanama 2015 ku ngingo y’101 y’Itegeko Nshinga, bavuze ko Perezida Kagame yabagejeje kuri byinshi ku buryo bamwe ngo byabarenze bita bamwita Imana y’i Rwanda.
Ibyo byiciro uko ari bitatu byabwiye abadepite ko byaba ari ukubahemukira Itegeko Nshinga riramutse ritavuguruwe ngo bongere batore Perezida Kagame kuko ngo yabasubije agaciro mu gihe abayobozi bamubanjirije ngo bari barakabambuye.

Iyakaremye Claver, umwe mu bafite ubumuga, agira ati “umuntu witangiye igihugu, agacyura impunzi n’ibindi bikorwa byiterambere iryo tegeko bavuga ni bwoko ki! Niriveho tuzamuhorane kugeza igihe azavuga ati ‘ndananiwe’. Nimurebe ukuntu abafite ubumuga yadufashije, nta wundi muperezida wayobora nkawe, tumwita Imana y’i Rwanda”.
Mukamunyana Florence, umwe mu bari bahagarariye icyiciro cy’abagore, yagize ati “Kagame yahagaritse Jenoside ahuza Abanyarwanda, aha abagore ijambo, badepite mubwire abandi umugeni wacu twasabye mumuduhe turamukunda kandi iyo ngingo muyivaneho burundu tuzamutora kandi ayobore kugeza ananiwe”.
Benugusenga Donatille avuga ko arangije kaminuza mu gihe yize akuze kuko kera yari yarabujijwe uburenganzira bwo kwiga. Ati “Mumutubwirire muti ‘tukuri inyuma kandi tuzagutora igihe cyose kuko ni wewe Imana yatwihereye mu Rwanda, Imana izakomeze igutize ubuzima utuyobore’.”

Abafite ubumuga, urubyiruko n’abagore mu byifuzo byabo bavuze ko Perezida Paul Kagame yakomeza kuyobora kugeza igihe we ubwe ageze mu za bukuru akishakira kuruhuka.
Depite Mujawamariya Berthe, Depite Rusiha Gaston na Depite Munyangeyo Theogene, nyuma yo kumva ibyifuzo by’abaturage, babijeje kuzabatumikira bakazashyikirizwa imyanzuro bidatinze.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Persida Kagame Adufatiye Runini Kabisa
uwakwanga kubaha ibitekerezo by’abaturage yaba ahemutse pe, inteko yubahe ibyo dushaka , turashaka Paul Kagame